Teta Diana ubu ari mu Rwanda, yatunguye abitabiriye igitaramo cya Gakondo - Amafoto | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Teta Diana ubu ari mu Rwanda, yatunguye abitabiriye igitaramo cya Gakondo - Amafoto

Teta Diana ubu ari mu Rwanda, yatunguye abitabiriye igitaramo cya Gakondo - Amafoto

Umuririmbyi Teta Diana yaraye atunguye abantu ubwo habaga igitaramo kigizwe n’ abaririmbyi ba Group Gakondo ariyerekana mugihe abantu benshi bari baziko ari kubarizwa ku mugabane w’ I Burayi.

 

Iki gitaramo cya Gakondo Group cyiswe ‘Gakondo Twataramye’ cyabereye kuri Hôtel des Mille Collines mu Mujyi wa Kigali rwagati mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Gicurasi 2017, cyitabiriwe mu buryo bukomeye ku buryo hari abatashye batarebye igitaramo kubera ubwinshi bw’abafana.

 

Igi gitaramo cya Gakondo cyatangiye ku masaha y’ umugoroba asaga saa kumi n’ ebyiri cyabanjirijwe n’ abacuranzi bakoresha ibikoresho by’ umuziki wo hambere wa Gakondo.

 

Nyuma ya Gakondo hakurikiyeho umuhanzi Jules Sentore wasaga nkaho ahagarariye iki gikorwa cyaherukaga kuba mu mwaka ushize mu kwezi kwa Ukuboza. Ubwo Sentero yaririmbaga haje kubaho ikintu cyo gutungurana ku bafana ubwo bumvaga ijwi rya Teta Diana aje aho ari kuririmba zimwe mu ndirimbo za Kamaliza.

 

Teta Diana Yinjiye aririmba indirimbo za Kamaliza abafana ibyishimo birabasaba bamukomera mu mashyi abandi bamwereka ko igihe yari amaze adahari bamukumbuye by’ikirenga.

 

Teta Diana warumaze igihe kinini aba ku mugabane w’ Iburayi yashimishije abantu benshi ubwo yaririmbaga zimwe mu ndirimbo ze zamenyekanye cyane yagiye akora akiri mu Rwanda. Imwe mu ndirimbo yaririmbye ikishimirwa na benshi niyo afatanyije na JUles Sentore yitwa Umpe Akanya.

Indirimbo yose Teta yaririmbaga yacishagamo akabaza abakunzi be uko bamerewe bose bagaterura bamusubiza ko ‘banyuzwe’. Uyu mukobwa yagiye azenguruka mu bantu akabahereza ikiganza abandi biganjemo abo baziranye akabaramutsa.

Teta yatunguranye muri iki gitaramo

Teta warumaze umwaka aba i Burayi nawe yarakumbuye abakunzi be

Abantu bamweretse ko bagikunda indirimbo ze 

 

 

06/May/ 2017,1 year ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...