Tecno na Manchester City mu bufatanye bwo kunezeza abakunzi ba ruhago | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Tecno na Manchester City mu bufatanye bwo kunezeza abakunzi ba ruhago

Tecno na Manchester City mu bufatanye bwo kunezeza abakunzi ba ruhago

Nyuma yo gusinyana amasezerano y’ubufatanyabikorwa n’ikipe ya Manchester city iri muri enye zikunzwe mu bwongereza Tecno yahigiye kunezeza abakunzi ba ruhago by’umwihariko iyi kipe.

Tecno mobile ni sosiyete ikora ikanacuruza telefone ngendanwa n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga ,ikicaro cyayo gikuru kibarizwa mu Bushinwa ikanagira   mu bihugu byinshi ku isi byiganjemo ibyo ku mugabane wa Afurika.

Tariki ya 30 Ugushyingo 2016 nibwo Tecno mobile yasinyanye amasezerano y’ubufatanyabikorwa no gutera inkunga n’ikipe ya Manchester City iri muri enye za mbere kuri ubu ku rutonde rwa shampiyona y’ubwongereza ihiga izindi mu kugira abakunzi benshi.

Icyo gihe umuyobozi mukuru wa Tecno ku isi Stephen Ha yatangaje ko bishimiye gukorana n’iyi kipe kuko babona hari byinshi bahuje kuko Tecno ari sosiyete iri gutera imbere mu gihe na Manchester City ari ikipe yagaragaje ko ifite intumbero nini urebeye mu myaka icumi ishize.

Nyuma yo gusinyana amasezerano na Manchester City ,Tecno yatangiye gukora telefone zihariye zahariwe abakunzi biyi kipe n’abafana ba ruhago muri rusange.

Manchester City kuri ubu itozwa na  Pep Guardiora umutoza ufite izina rikomeye I Burayi ikinamo abakinnyi bafite izina rikomeye nka Sergio Aguero , Raheem Sterling , David Silva , Kevin De Bruyne ,Jesus Navas,Yaya Toure n’abandi benshi.

Aba bakinnyi twavuze haruguru kuri ubu ni bamwe mu bari gukoresha telefone ya Camon Cx Tecno mobile iheruka gushyira hanze  yahariwe iyi kipe yahaw izina rya ‘Cx Manchester City Fc limited edition’.

Kuri ubu umufana wa Manchester city  cyangwa uwa ruhago muri rusange ashobora kwigurira Camon Cx yagenewe iyi kipe (Cx Manchester City Limited Edition)mu maduka ya Tecno yose.

Uko 'Cx Manchester City Fc Limited Edition' yahariwe isa

11/May/ 2017,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content