Hatowe Abanyamideli 50 muri 300 bifuzaga kuziyerekana mu gitaramo cya Kigali Fashion Week - Amafoto | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Hatowe Abanyamideli 50 muri 300 bifuzaga kuziyerekana mu gitaramo cya Kigali Fashion Week - Amafoto

Hatowe Abanyamideli 50 muri 300 bifuzaga kuziyerekana mu gitaramo cya Kigali Fashion Week - Amafoto

Ku munsi wo ku cyumweru taliki ya 14 Gicurasi nibwo hatowe abakobwa n’ abahungu bakora umwuga wo kumurika imideli mu Rwanda bakazakora mu gitaramo ngarukamwaka cya Kigali Fashion Week kizaba muri uku kwezi kwa Gicurasi 2017.

 

Iki gikorwa cyabereye mu mujyi wa Kigali kibera ahazwi nko kwa Rasta ku kinamba kitabiriwe n’ abanyamideli barenga 300 harimo abahungu n’ abakobwa mugihe byari biteganyijwe ko hafatwa 50 baziyongera ku bandi bazaturuka hanze ku migabane itandukanye.

 

Mu gutoranya abo ba Nyamideli bazakoreshwa mu gitaramo cya Kigali Fashion Week bagendaga bakora umutambagiro imbere y’ abagize akanama nkemurampaka bakanababaza bimwe mu bibazo bagakurikiza n’ imyambarire bazaga bambaye.

 

Kigali Fashion Week yuyu mwaka izaba ku italiki ya 27 Gicurasi ibere muri Serena Hotel. Ibindi birebana n’ icyi gitaramo nkuko twabitangarijwe numwe mu bayitegura yatubwiye ko guhera taliki ya 23 kugeza kuri 27 hazajya habaho ibitaramo bitandukanye buri joro bijyanye niki gikorwa.

 

Mu banyamideli 50 batowe uyu munsi nibo bazigaragaza muri ibyo bitaramo bizaba aho haziyongeraho abandi bagera mu icumi bazaturuka mu bihugu bitandukanye nkuko Bunyeshuri John umuyobozi mukuru wa Kigali Fashion Week yabidutangarije.

Aba ni abari bagize akanama nkemurampaka

Abanyamideli bagendaga biyerekana 

Abitabiriye iki gikorwa bari benshi cyane

Abazaga babanzaga kwiyandikisha berekana n' ibyangombwa byabo

Uyu mwana nawe arifuza kuziyerekana mu gitaramo cya Kigali Fashion Week

Si Abanyarwanda gusa kuko nabi mahanga bari baje

John Bunyeshuri na Franco bafite uruhare runini mu guteza imbere Abanyamideli mu Rwanda

Aba ni bamwe mu banyamideli bamaze kubaka izina mu Rwanda

 

Tags

15/May/ 2017,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
breezy darius
natwe igisenyi mujye muhagera kiko naho ubu nineza
Sponsored Content