Imihango yaranze igikorwa cyitorwa rya Miss USA 2017 ryegukanywe na Kára McCullough - Amafoto | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Imihango yaranze igikorwa cyitorwa rya Miss USA 2017 ryegukanywe na Kára McCullough - Amafoto

Imihango yaranze igikorwa cyitorwa rya Miss USA 2017 ryegukanywe na Kára McCullough - Amafoto

Kára McCullough niwe wegukanye ikamba rya Nyampinga wa USA 2017 igikorwa cyaraye kibaye muri iri joro ryatambutse ryo kuwa 14 Gicurasi 2017. Uyu mukobwa wabaye Nyampinga yari ahagarariye intara ya Columbia.

 

Kára McCullough ni umukobwa w’ imyaka 25 niwe waraye yegukanye ikamba rya Nyampinga wa Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika ahigitse abakobwa basaga 50 bari bahatanye. Uyu mukobwa ubusanzwe ni umuhanga mu bya siyansi ndetse akora muri Komisiyo ishinzwe kugenzura ibisasu bya kirimbuzi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

 

Abandi bakobwa batowe harimo Chhavi Verg wabaye igisonga cya mbere akaba ari umunyeshuri muri kamuniza ya Rutgers University. Igisonga cya kabiri yabaye Meridith Gould wiga muri Kaminuza ya Minnesota.

 

Uyu mukobwa ufite inkomoko mu gihugu cy’ Ubutaliyani ubwo yahabwaga ikamba yavuze ko ashaka gukangurira abana bakiri bato gukurikirana amasomo ajyanye n’ibya siyansi, ikoranabuhanga, ndetse n’imibare.

Uyu mukobwa watowe afite imyaka 25 y' amavuko

Yahigitse bagenzi be basaga 50 bari bahatanye

Uyu niwo mwambaro wa Bikini uyu mukobwa yiyerekanye yambaye

Yaje ahagarariye akarere ka Columbia kaba muri Leta Zunze Ubumwe z' Amerika

Yatangaje ko azafasha abana kwihugura mu bya Siyansi

Tags

15/May/ 2017,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content