Abahanzi bahabwa amahirwe yo kuzitwara neza mu gitaramo cya mbere cya Guma Guma I Butare | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Abahanzi bahabwa amahirwe yo kuzitwara neza mu gitaramo cya mbere cya Guma Guma I Butare

Abahanzi bahabwa amahirwe yo kuzitwara neza mu gitaramo cya mbere cya Guma Guma I Butare

Ku munsi wo kuwa gatandatu nibwo hazabaho igitaramo cya mbere gitangiza irushanwa rya Guma Guma ku nshuro ya karindwi aho hazaba hahatana abahanzi 10 bakunzwe mu Rwanda bishakamo umwe wo guhiga abandi. Twegereye inzobere ndetse n' abafana badutangariza abahanzi baha amahirwe yo kuzitwara neza kuri uwo munsi taliki ya 20 Gicurasi 2017.

 

Muri iki cyumweru taliki ya 20 Gicurasi nibwo hazatangira irushanwa rya Guma Guma rizenguruka igihugu cyose aho igitaramo cya mbere kizaba kiba nkuko byayangajwe mbere ko bazahera mu ntara y’ amajyepfo mu karere ka Huye.

 

Mu marushanwa atandukanye usanga abahatanye baba badahabwa amahirwe angana biturutse ku mbaraga, ibikorwa ndetse n’ abafana hakiyongeraho n’ igikundiro uwo muntu aba afite cya niba ari n’ itsinda runaka, nubwo nanone hajya habaho gutungurana.

 

Guma Guma niryo rushanwa riyoboye ayandi mu Rwanda haba mu bihembo bitangwa ndetse no gukundwa iyo rigeze mugihe cyo kuba rivugisha abantu batari bacye bamwe bavuga uwo baha amahirwe haba ku bagendera ku marangamutima yabo ndetse nabasobanukiwe umuziki Nyarwanda muri rusange. Nubwo habura iminsi mike ngo iri rushanwa ritangire twagerageje kuvugana na bamwe batubwira abahanzi babona bazitwara neza kurusha abandi mu gitaramo kibimburira ibindi.

 

Mu bantu twaganiriye nabo bagiye batubwira uko babyumva ariko dukoze ijanisha tureba abashyirwaga imbere cyane duhitamo kubatangariza abahanzi 3 bahabwa amahirwe menshi yo kuzitwara neza imbere y’ abafana.

 

Mbere yo gukora uru rutonde rw’ abahanzi bahabwa amahirwe mu gitaramo cya mbere twagendeye ku bantu twaganiriye nabo haba abakunzi ba Muzika Nyarwanda ndetse n’ abayibamo. Harebewe ku ndirimbo zikunzwe ndetse n’ iminota aba bahanzi bahabwa bari kurubyiniro doreko uyu mwaka buri muhanzi afite iminota 10 ku rubyiniro.

 

1. Dream Boys

 

Itsinda rya Dream Boys rimaze kwitabira iri rushanwa inshuro nyinshi ugereranyije nabo bahatanye uyu mwaka. Iri tsinda rigizwe n’ abasore babiri Platini na TMC baje imbere mu bahabwa amahirwe yo kwitwara neza I Butare biturutse ku ndirimbo zabo zakunzwe cyane.

 

Abasesenguzi twaganiriye baduhaga ingero bagendeye ku ndirimbo zabo zakunzwe bavuga ko guhera mu myaka yashize bafite indirimbo zizwi ahantu hose ndetse nizo muri iyi minsi. Ikindi nuko bamwe mu bahanzi begukanye iri rushanwa babarirwa ku rwego rumwe na Dream Boys.

 

2. Christopher

 

Christopher nawe ni umwe mu bahanzi bahabwa amahirwe yo kuzitwara neza I Butare. Igiha amahirwe uyu muhanzi icyambere nuko muri Guma Guma y’ umwaka ushize yitwaye neza abasha kwegukana umwanya wa kabiri aho abafana be bakimuri inyuma nkuko babimukoreye umwaka ushize.

 

Abo twaganiriye bavuga kuri uyu muhanzi bavuze ko amaze kumenyera kuririmba umuziki w’ umwimerere (LIVE) kandi ko anafite indirimbo zakunzwe cyane ziryohera abantu iyo ari kuziririmba.

 

3. Bull Dogg

 

Bull Dogg ni umwe mu baraperi bari muri iri rushanwa hamwe na Danny Nanone. Uyu muraperi ubarizwa mu itsinda rya Taff Gangs ryubatse izina mu muziki wa Hip Hop arahabwa amahirwe cyane biturutse ku miririmbire ye ndetse bikaba akarusho mu rubyiruko rukunda itsinda rya Taff Gangs ndetse n’ abaraperi bose muri rusange nkuko bisa nkaho bahagarariwe na Bull Dogg muri iri rushanwa.

 

Ese wowe ni uwuhe muhanzi uha amahirwe yo kuzitwara neza muri iki gitaramo kibanziriza ibindi??

 

16/May/ 2017,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(8)
danny nanubu
no Davis d
joyeuse
amahirwe ndayaha Dream boys
Lamberto
Ubahiha boseee ni social Mula kdi azabikora
dampa
bull dog. dampa niwe ndinyuma
mertesacker dieudonne
bull dogg
Von Samuel
Bull Dag Agomba Kugitwara Ntakabuza Kbs
wiz
there is no anya one
Yves
BULL DOG
Muvar 6 months ago
BULL DOG Kbs
Sponsored Content