Impinduka kuba ‘MC’ bazashyushya abantu mu bitaramo bya Guma Guma | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Impinduka kuba ‘MC’ bazashyushya abantu mu bitaramo bya Guma Guma

Impinduka kuba ‘MC’ bazashyushya abantu mu bitaramo bya Guma Guma

Abashyushyarugamba babiri bamaze kumenyerwa mu bitaramo bya Guma Guma aribo Anita Pendo na MC Tino muri uyu mwaka bose nta numwe uzongera kugaragara basimbujwe Buryohe aho azafatanya n’ umunyamakuru Kate Gustave.

 

Harabura iminsi itatu ngo hatangire ibitaramo by’ abahanzi bahatanira irushanwa rya Primus Guma Guma super star rizaba riba ku nshuro yaryo ya karindwi.

 

Iri rushanwa rikunze kugaragamo impinduka nyinshi buri mwaka aho kuri iyi nshuro hajemo n’ izindi mpinduka zo guhindura abashyushyarugamba hagashyirwamo abandi batamenyerewe.

 

Abakunzi biri rushanwa basanzwe bamenyereye Anita Pendo wakunze gufatanya na Tino ariko umwaka ushize akorana nuwitwa Buryohe kuko Tino yarari mu bahanzi bahataniraga iri rushanwa hamwe n’ itsinda abarizwamo rya TBB.

 

 

Anita Pendo usanzwe ari umushyushyarugamba w’iri rushanwa mu ntangiro zuyu mwaka nibwo yatangaje ko yitegura kwibaruka aho byagaragaraga ko bigoye ko yakora aka kazi kandi gasaba imbaraga nyinshi.

 

Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou, umuyobozi wa EAP, itegura irushanwa rya Guma Guma yamaze gutangaza ko biturutse mu nama bakoze ku munsi w’ejo tariki ya 16 Gicurasi, babyizeho bagasanga Anita adashobora kuba umushyushyarugamba kuko kariya kazi gasaba ingufu nyinshi.

 

ku ruhande rwa Tino, dore ko umwaka washize atakoranye na Anita bari barakoranye Guma Guma zabanje kuko itsinda rya TBB abarizwamo ryari mu 10 bahataniraga igikombe, ho yavuze ko mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama harimo ko nta muhanzi uzongera kuba umushyushyarugamba muri Guma Guma.

 

Ibitaramo bya Guma Guma rero uyu mwaka bizatangira ku itariki ya 20 Gicurasi bikazayoborwa na Mc Buryoye na Mc Kate Gustave nk’uko Mushyoma “Boubu” yasoje abivuga.

 

Anita Pendo yaramaze imyaka igera kuri itandatu ariwe uyobora ibi bitaramo bya Guma Guma byatambutse aho yagendaga afatanya na bantu benshi bagiye batandukanye.

 

Buryohe yatangiye umwaka ushize ubwo yakoranaga na Anita naho Kate Gustave asanzwe ari umushyushyarugamba ariko ubu ni inshuro ya mbere agiye gukora muri iri rushanwa.

Buryohe wakoze umwaka ushize nuyu azawukoramo

Kate Gustave mushya muri iri rushanwa

17/May/ 2017,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content