Miss w’ u Rwanda Iradukunda Elsa yasuye urubyiruko rw’ i Wawa arusabira inkunga y’ ibihumbi 600 y’ Inka - Amafoto | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Miss w’ u Rwanda Iradukunda Elsa yasuye urubyiruko rw’ i Wawa arusabira inkunga y’ ibihumbi 600 y’ Inka - Amafoto

Miss w’ u Rwanda Iradukunda Elsa yasuye urubyiruko rw’ i Wawa arusabira inkunga y’ ibihumbi 600 y’ Inka - Amafoto

Nyampinga w’u Rwanda 2017 Iradukunda Elsa yasuye urubyiruko rwajyanywe kugororerwa ku kirwa cy’I Wawa bagirana ikiganiro bamugezaho ibyifuzo bafite na we abemerera kuba umuvugizi wabo leta ikumva ibyo barangamiye.

 

Nyampinga wasuye uru rubyiruko ku munsi wejo hatambutse taliki ya 18 Gicurasi 2017 yaganiriye nabo berekana ko bamwishimiye. Uru rubyiruko ruri kugororerwa ku kirwa cya Iwawa rwishimiye ko Nyampinga yemeye kurusura ndetse akabasangiza inama zubaka.

 

Ibyashimishije uru rubyiruko rw’I wawa harimo kuba uyu Nyampinga yaremeye kuzajya akorana nabo mu buryo bwa hafi ndetse akababera umuvugizi wabo mu kubavuganira kugira ngo bazajye babona akazi bitabagoye.

 

Iradukunda Elsa nawe yemereye uru rubyiruko ko agiye gukoresha imbaraga n’izina afite akabakorera ubuvigizi mu nzego zitandukanye bityo icyifuzo cyabo kigashyirwa mu bikorwa.

 

Nyampinga w’ u Rwanda 2017 Iradukunda Elsa yasabiye uru rubyiruko rw’I wawa amafaranga ibihumbi 600 azagurwamo inka izajya ibakamirwa aba basore bari kugororerwa ku kirwa cya Iwawa.

Miss Iradukunda Elsa aganiriza urubyiruko rw' i Wawa

Nyampinga Elsa akigera i Wawa

Aha ni aho rumwe mu rubyiruko rudodera

Yabijeje kubabera umuvugizi

Umwe mu basezerewe i Wawa yatanze ubuhamya bw' ibyo amaze kugera ho

19/May/ 2017,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content