Abahanzi 10 bahatanira irushanwa rya Guma Guma baraye berekeje I Butare | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Abahanzi 10 bahatanira irushanwa rya Guma Guma baraye berekeje I Butare

Abahanzi 10 bahatanira irushanwa rya Guma Guma baraye berekeje I Butare

Abahanzi bose uko ari 10 bahatanye mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 7 baraye mu karere ka Huye mu ntara y’ amajyepfo aho bazataramira abahatuye ku munsi w’ ejo taliki ya 20 Gicurasi 2017.

 

Ku munsi w’ ejo kuwa gatandatu nibwo irushanwa rya Guma Guma rizaba ritangira ku nshuro yaryo ya 7 aho igitaramo cya mbere kizabera mu ntara y’ amajyepfo mu karere ka Huye ku kibuga cya kaminuza.

 

Nkuko iki gitaramo kibanziriza ibindi mu byuyu mwaka kizaba ejo ku isaha yi saa saba z’ amanywa abahanzi bose uko ari 10 baraye berekeje mu karere ka Huye aho bajyanye na Band izabafasha mu gucuranga umuziki w’ umwimerere wa ‘live’.

 

Twabibutsako irushanwa ryuyu mwaka rigizwe n’ abahanzi 10 aribo Bull Dogg, Danny Nanone, Christopher, Social Mula, Mico The Best, Davis D, Dream Boys, Active, Queen Cha na Oda Paccy.

 

Iri rushanwa rimaze kuba inshuro zigera kuri esheshatu ku nshuro ya mbere ryegukanywe na Tom Close,abandi bamaze kwegukana iri rushanwa harimo King James, Jay Polly, Riderman, Knowless na Urban Boys iheruka kuritwara umwaka ushize.


Abahanzi bari ku modoka yabajyanye i Butare

Abahanzi bari mu nzira zerekeza i Huye

19/May/ 2017,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content