Ibitaramo bya PGGSS ya 7 birahera I Huye kuri uyu wa gatandatu | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Ibitaramo bya PGGSS ya 7 birahera I Huye kuri uyu wa gatandatu

Ibitaramo bya PGGSS ya 7 birahera I Huye kuri uyu wa gatandatu

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20 gicurasi 2017 nibwo ibitaramo bya Primus Guma Guma Superstar ya 7 biri bitangire bihere mu karere ka Huye.

Irushanwa rya Pggss ritegurwa n’uruganda rwa Bralirwa rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rufatanyije na East African Promoters.

Tariki ya 8 werurwe uyu mwaka nibwo hatangajwe abahanzi 10 bahataniye pggss ya 7 aribo Bull Dogg, Danny Nanone, Christopher, Social Mula, Davis D, Mico The Best, Dream Boys, Active, Oda Paccy hamwe n’itsinda rya Charly na Nina. Nyuma yo gushyira hanze uru rutonde itsinda Charly na Nina ryahise ryikura mu irushanwa risimbuzwa Queen Cha wari uri ku mwanya wa gatatu mu majwi mu b’igitsina gore.

Primus Guma Guma y’uyu mwaka yagaragayemo impinduka zirimo gukumira abahanzi barengeje imyaka 35 y’ubukure muri iri rushanwa , ibitaramo byaragabanyijwe bigirwa 5, Amafaranga ahabwa abahanzi yaragabanyijwe uretse uwa mbere, Kate Gustave na Mc Buryohe bagizwe abaMc bashya n’ibindi.

Abahanzi bahataniye iri rushanwa bose uko ari 10 mu kwezi kurenga bamaze batowe basuye urwibutso rwa jenoside rwa Kigali ,ishuri ryigisha umuziki ryo ku Nyundo banatanga ubwisungane mu kwivuza ku miryango 1000 itishoboye yo mu karere ka Rubavu.

Aba bahanzi kandi bamaze igihe kirenga ukwezi bari kugorora amajwi no kwitoza uko bazaririmba ku rubyiniro rwa guma guma y’uyu mwaka.

Urugendo rw’ibitaramo byo gushaka umuhanzi uzegukana pggss ya 7 birahera mu karere Huye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20 gicurasi 2017 mu kibuga cya kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.

Nyuma ya Huye ibitaramo bya pggss ya 7 bizakomereza mu karere ka Gicumbi tariki ya 27/5/2017,  hakurikireho mu karere ka Ngoma tariki ya 03/06/2017.Ibitaramo byo mu ntara bizasorezwa mu karere ka Rubavu tariki ya 10/06/2017. Igitaramo gisoza iri rushanwa kizabera mu mujyi wa Kigali tariki ya 24/6/2017 ari naho hazamenyekanira uza ryegukana. 

Twabibutsa ko iri rushanwa riri kuba ku nshuro yaryo ya 7, Tom Close niwe waryegukanye bwa mbere muri 2011, King James muri 2012, Riderman muri 2013, Jay Polly muri 2014,  Knowless Butera aryegukana muri 2015, Itsinda Urban Boyz riryegukana muri 2016.

Tags

20/May/ 2017,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content