Guhindura inyogosho kwa Platini iturufu ya mbere yo kwegukana irushanwa rya Guma Guma | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Guhindura inyogosho kwa Platini iturufu ya mbere yo kwegukana irushanwa rya Guma Guma

Guhindura inyogosho kwa Platini iturufu ya mbere yo kwegukana irushanwa rya Guma Guma

Umuhanzi Platini umwe mu bagize itsinda rya Dream Boys nyuma yo kugaragara yahinduye inyogosho bigatungura abakunzi babo ibi yaje kubisobanura avuga ko ariyo ntsinzi yabo ya mbere mu irushanwa.

 

Ku munsi wo kuwa gatandatu taliki ya 20 Gicurasi nibwo hatangijwe irushanwa rya PGGSS ya 7 aho igitaramo cya mbere cyabereye mu karere ka Huye mu cyahoze ari Butare. Mu bahanzi bose uko ari 10 bari bahatanye bagiye biyereka abakunzi babo mu buryo butandukanye ari nako bashaka amanota yo kugumana ikizere cyo kuzegukana iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya 7.

 

Dream Boys itsinda rigizwe n’ abasore babiri aribo TMC na Platini bari mu irushanwa rya Guma Guma bitabiriye inshuro zigera kuri esheshatu muri zirindwi iri rushanwa rimaze ribayeho. Aba basore bari mu bahanzi bitwaye neza mu gitaramo cya mbere cyabereye I Huye muri icyi cyumweru dusoje.

 

Mu kiganiro twagiranye na Platini umwe mu bagize iri tsinda twagarutse cyane ku nyogosho yagaragayeho bwa mbere dore ko imisatsi yarafite kuri we ni inshuro ya mbere imugaragayeho.

 

Platini yavuze ko udushya ari twinshi kuri Dream Boys muri iri rushanwa barimo aho yakomoje ku musatsi we avuga ko ariko gashya ka mbere aho umusatsi we yavuze ko uri mu bwoko bwa ‘Dread Rocks’.

 

Yagize ati: “ Udushya two ni twinshi abantu bitege kuzabona ibitangaza byinshi kugeza iri rushanwa rigeze ku musozo. Iyi misatsi yanjye yitwa “Dread Rocks” akaba ariko gashya ka mbere tugaragaje muri iri rushanwa ibi nicyo cyimenyetso cya mbere kerekana ko tuzegukana iri rushanwa”.

 

Biteganyijwe ko ibindi bitaramo bya pggss ya 7 bizakomereza mu karere ka Gicumbi tariki ya 27/5/2017, hakurikireho mu karere ka Ngoma tariki ya 03/06/2017. Ibitaramo byo mu ntara bizasorezwa mu karere ka Rubavu tariki ya 10/06/2017. Igitaramo gisoza iri rushanwa kizabera mu mujyi wa Kigali tariki ya 24/6/2017 ari naho hazamenyekanira uza ryegukana. 

Iyi niyo misatsi mishya ya Platini

Ngo abafana babo bitege udushya twinshi muri iri rushanwa

Platini na TMC bagize Dream Boys 

Tags

22/May/ 2017,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
nkudindatwa dinah
pc basor banjy mutaritway umuzik wahagarar p n iyany.
Sponsored Content