Uyu mukobwa akeneye inama zanyu bitewe n’ ibigeragezo arimo | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Uyu mukobwa akeneye inama zanyu bitewe n’ ibigeragezo arimo

Uyu mukobwa akeneye inama zanyu bitewe n’ ibigeragezo arimo

Muraho nifuje kubagisha inama, ndi umukobwa wakuriye mubuzima bugoye bw’ubupfubyi njye n’abana tuvukana 2 tubaho nabi cyane kuburyo ntabirondora hano.

 

Gusa twaje kugira amahirwe turiga ubu narangije amashuri yisumbuye ariko nza guhura n’ikibazo gikomeye cyo kubura akaz.

 

Muri make ikibazo cyanjye kimeze gutya: Ndababwiza ukuri ko nagiye mbura utuzi dutandukanye kubera ko nabaga nanze kuryamana n’abashakaga kumpa ako kazi, hari n’igihe nabonye ikiraka muri campany imwe yamamaza hano mu Rwanda nirukanwa ntamazemo n’ukwezi kuko nanze kuryamana na manager wayo.

 

Ni kenshi nabonaga akazi gasanzwe nko muri hotel ariko simare yo kabiri nkahita nsimbuzwa kubera iyo mpamvu, naje kugisha inama umu mama twari duturanye arambwira ngo nzirekure nemere ibyo abo ba boss bansaba ngo niko isi imeze we ngo yarabikoze ndetse n’ubu iyo bibaye ngombwa arabikora kandi noneho we afite umugabo.

 

Nkibyumva nabaye nkutunguwe, kuberako imyemerere yanjye ntibyemera ndi umuntu usenga kabone n’ubwo ntari isugi ariko uburyo natakaje ubusugi sinjye byaturutseho byaturetse kubuzima bubi nakuriyemo mpohoterwa n’umugabo waho batureraga.

 

Kuva nava muri urwo rugo nahigiye kutazongera gukora ikosa ryo kujya kure y’uhoraho ndi umu catholique mba numva byaranyobeye nyuma yo kugisha inama uwo mu mama mungire inama y’icyo nakora murakoze.

25/May/ 2017,1 year ago |

Post Your Comment

Comments(12)
CALLIXTE
BIKORE UBASHE KUBAHO NIKO BIMERA ARIKO UBIKORE NKUMUNTU WIZE
Minani Ezechiel.
GUMA KUMAVI KUKO IYAKUREMYE IRAKUBONA NTIWIHEBURE. AKAZI UZAKARONKA UTARINZE GUCURUZA UBUZIMA BWAWE.
Olivier Brighton
kwihangana niko kunesha, Imana ikuri hafi isaha nigera izaguhoza amarira
pascal
komera Ku mana yawe ntacyo uzaba kandi akazi uzakabona.
Mugabo Patrick
Gumya Ukomerekunego Yawe Nyumayibibazo Haza ibisubizo
jidinho falacha bahubali
nct aho wopfa kucaha niwigumye kk na yobu yarigumije nejo uzobanze urabe umuntu uhanuza kk abagore bikigihe niko babaye nibihemu benshi kandi burya abatamakazi nibo boguhanuza canke abamama bo mwishengero ryaba catholiq pentecoti anglicane abo bazoguha umuco mwiza guma k'Uhoraho
mathias nsabiyumva
we niwizer imana ntuzohemuk hejur yivyis imana izogusubiz mugih utaz w gum wizey kuber iyakuremy irakubon
Victor
IHANGANE AHO URI MWISHURE RY'IMANA KUKO IMBERE YOKUGUHA IBANZA KUKUGERA KUGIRA UTARENZA URUGERO NYUMA BIKAKUGRAKO INGARUKA
confiance
humura,rnImana yo mu Ijuru Ishoboa byose, Irakuzi ibigeragezo ntibyabura woe ntugakore iryo kosa ryo gukora icyaha nkana kuko Iyakuremye izi impamvu yubwo buzima ihangane igihe cy'Imana nikigera izasohoza umugambi wayo. Komera!
Sam
Iz Not Easy Bt U've 2 Think Twice Abaut What Ucan Do Ur Self Gumya Ukomer Kuko Hirya Yibigeragez Har Ibyishim Ntawizer Uwiteka Uzakozwa Ni Soni
More Comments
Sponsored Content
Loading...