Byari ibyishimo i Gicumbi ubwo abahanzi 10 bari muri Guma Guma ya 7 bahataramiraga - Amafoto | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Byari ibyishimo i Gicumbi ubwo abahanzi 10 bari muri Guma Guma ya 7 bahataramiraga - Amafoto

Byari ibyishimo i Gicumbi ubwo abahanzi 10 bari muri Guma Guma ya 7 bahataramiraga  - Amafoto

Kuri uyu munsi taliki ya 27 Gicurasi 2017 nibwo hakomezaga igitaramo cya Guma Guma iba ku nshuro yayo ya 7 aho hari kuba igitaramo cya kabiri muri uyu mwaka nyuma yo kubanziriza mu karere ka Huye.

Iri rushanwa rya mbere mu guhuriza hamwe abahanzi mu Rwanda iry'uyu mwaka ryitabiriwe n'abahanzi 10 aribo : Christopher, Bull Dogg , Dream Boys,Dany Nanone , Social Mula,Active,Mico The Best, Oda Paccy ,Queen Cha na Davis D.

EAchamps irabakurikiranira uko iki gitaramo kiri kubera i Gicumbi kiri kugenda, mubashe kugikurikirana umunota ku munota nk’abahibereye. Abashyushya rugamba bageze ku rubyiniro saa 13h bahise batangira gushyushya imbaga y’abantu bateraniye mu kibuga cy’ umupira w’ amaguru cya Gicumbi.

Nkuko bisanzwe aba MC ni Kate Gustave ndetse na MC Buryohe hamwe na Dj Ira uri gususurutsa abantu abaha imiziki mugihe abahanzi bataratangira kuririmba.

Abafana babukereye hakiri kare bamwe baje bisize amarangi

Abazungu nabo baje kwihera ijisho

Mc Kate Gustave

Nyuma yo gususurutsa abantu kuba MC ndetse na Dj hahise hakurikiraho itsinda ricuranga umuziki wa Live naryo risusurutsa abantu.

Mico The Best niwe ubanje kuririmba ahereye ku ndirimbo Kure aho byagaragaraga ko abafana bamwishimiye doreko yanyuzagamo akajya abwira abafana be kuvuga Afro beat ijambo amenyerewe ho. Mico The Best yakurikije ho indirimbo Akabizu.

Mico The Best niwe wabanje

Christopher niwe wagiyeho bwa kabiri ahera ku gace gato k’ indirimbo ijuru rito akarangije yahise aririmba indirimbo Abasitari. Christopher yasoreje ku ndirimbo Birahagije.

Christopher wagiyeho ari uwa kabiri

Uku niko uyu muhanzi yari yambaye

Hakurikiyeho Bull Dogg nyuma ya Christopher abanziriza ku ndirimbo Kazaroho yagiye ikundwa n’ abantu batari bake mu Rwanda aho byagaragaraga ko yishimiwe cyane. Nyuma yaho abafana bahise batera indirimbo bavuga izina Budha. Yahise asoreza ku ndirimbo Umusaza.

Bull Dogg ni uku yari yambaye

Nyuma ya Bull Dogg hakurikiyeho itsinda rya Dream Boys rihera ku ndirimbo Azaze iherutsa indirimbo Iwacu ndetse na gatero gato ko ku ndirimbi Mumutashye.

Dream Boys yaje yitwaje ababyinnyi

Platini na TMC bagize Dream Boys

Social Mula yaje akurikiraho ahera ku ndirimbo ye yakunzwe yitwa Ku ndunduro, nyuma yayo yahise akurikiza ho indirimbo Abanyakigali yatumye amenyekana cyane muri muzika ye.

Social Mula wahereye ku ndirimbo Indunduro

Yasoreje ku ndirimbo Abanyakigali

Hakurikiye ho Active ibanziriza ku ndirimbo Active Love. Iyo ndirimbo ikirangira banyujijemo akanya kangana nk’ umunota umwe babyinira abafana babo nkuko basanzwe babigenza. Iri tsinda naryo rigizwe n’ abasore batatu aribo Tizo, Olivis na Derek basoreje ku ndirimbo Pole.

Tizzo

Derek

Olivis

Hakurikiye ho umuhanzikazi Queen Cha ahera ku ndirimbo Alone nyuma yaho asoreza ku ndirimbo Umwe Rukumbi iri mu ndirimbo zamuzamuye bituma amenyekana.

Queen Cha

Queen Cha n' ababyinnyi be

Nyuma Queen Cha hakurikiyeho umuhanzi Davis D waje muri iri rushanwa nkumwe mu bahanzi beza bakora injyana ya Afro Beat aho yahereye ku ndirimbo Mariya Kaliza. Nyuma yiyi ndirimbo yasoreje kuri My People.

Davis D wamenyekaniye mu ndirimbo Biryogo

Hakurikiyeho umuhanzikazi Oda Paccy yahereye ku ndirimbo No Body aheruka gushyira hanze yakoreye muri Wasafi Records. Paccy yasoreje ku ndirimbo Rendez Vous.

Imyambaro Oda Paccy yagaragaje

Paccy niwe muraperi w' umukobwa uri muri iri rushanwa

Igitaramo cyo kuri uyu munsi cyasojwe na Danny Nanone waririmbye indirimbo Narya Dance aherukiriza ku ndirimbo Ikirori.

Danny Nanone niwe waririmbye bwa nyuma

Abahanzi bose uko ari 10 basoje baririmba indirimbo bakoranye

27/May/ 2017,5 months ago |

Post Your Comment

Comments(6)
Aaron oukimu
enough is enough dis is yr time budha bcz u cant!!!
indatwa dinah
muz kururimb basr ark indatw irabikor sana bn chnc
indatwa dinah
muz kururimb basr ark indatw irabikor sana bn chnc
mukadafft nasri
budha azabikora nibata mwiba 2
Muhoza
Omg ibirori byari danger kbs mwambaye neza cyane mukomereze aho tubarinyuma forever gicumbi turabemera kbs
jeannine
murakeye mwese kbs mukomereze aho
Sponsored Content