Igitaramo cya Kigali Fashion Week cyaranzwe n’ udushya twimyambarire idasanzwe - Amafoto | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Igitaramo cya Kigali Fashion Week cyaranzwe n’ udushya twimyambarire idasanzwe - Amafoto

Igitaramo cya Kigali Fashion Week cyaranzwe n’ udushya twimyambarire idasanzwe - Amafoto

Mu ijoro ryaraye ritambutse taliki ya 28 Gicurasi 2017 nibwo habaye igitaramo cyo kumurika imideli kizwi nka Kigali Fashion Week aho hagiye hagaragaramo imwe mu myambaro idakunze kugarara yambawe n’ abantu hano mu Rwanda.

 

Iki gitaramo ngaruka mwaka cya Kigali Fashio Week cyaraye kibereye muri Serena Hotel ku masaha y’ umugoroba aho kitabiriwe n’ abantu benshi ariko biganjemo Abazungu.

 

Iki gitaramo kimaze kumenyerwa kigenda gihuza Abanyamideli bo mu bihugu bitandukanye ndetse n’ abakora imyenda banayicuruza ari bo bifashisha abanyamideli bakabamurikira iyo myenda batambagira imbere y’ abantu baba baje kwihera ijisho.

 

Igitaramo cyuyu mwaka kitabiriwe n’ abantu batari benshi ugereranyije ni cyabaye muri 2016 ariko iki cyagize umwihariko wo kumurika imyambaro myinshi aho hari haratumiwe mo Aba designer baturutse mu bihugu bitandukanye haba ibyo muri Afurika ndetse no kuyi migabane itandukanye.

 

Imyenda yagiye yiganza muri iki gitaramo ni iyakorewe mu Rwanda ndetse na Ghana hamwe niyo muri Nigeria. Iki gitarama cyayobowe na Makeda aho cyarangiye ku masaha asatira saa sita z’ ijoro bitewe n’ ibikorwa byinshi byagaragayemo.

Abantu bari baje ari ingeri zose

 

 

Amafoto: Mugarura Abrah

28/May/ 2017,5 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content