Udushya two mu bafana muri PGGSS 7 yabereye I Gicumbi - Amafoto | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Udushya two mu bafana muri PGGSS 7 yabereye I Gicumbi - Amafoto

Udushya two mu bafana muri PGGSS 7 yabereye I Gicumbi - Amafoto

Ku munsi w’ ejo nibwo habaga igitaramo cya kabiri muri uyu mwaka mu irushanwa rya Guma Guma rihuza abahanzi 10 bagezweho mu gihugu aho bakoreye mu karere ka Gicumbi hakaza abantu batagira ingano.

 

Akarere ka Gicumbi gaherereye mu ntara y’ Amajyaruguru ni kamwe mu turere twatoranyijwe mu tuzanyurwamo n’ igitaramo cyirushanwa rihuza abahanzi Nyarwanda 10 baba bagezweho. Igitaramo cya mbere cyabereye mu karere ka Huye aho ku munsi wo kuwa gatandatu taliki ya 27 Gucurasi hakurikiyeho akarere ka Gicumbi.

 

Ubwo habaga igitaramo cya bere I Huye hagiye havugwa amakuru yuko abahanzi baba bagura abafana bakabivanira I Kigali bamwe kugirango baze kubafana bibaheshe amanota meza yo kwegukana iri rushanwa rya mbere mu yakomeye mu gihugu.

 

Mu karere ka Gicumbi abafana bari benshi hirengagijwe abaje baturutse I Kigali ku masaha asaga saa sita z’ amanywa umuganda urangiye wasangaga bari kuza ku bwinshi bigaragara ko hari nabaturutse mu misozi ya kure.

 

Nkuko twari tuhibereye twahisemo kubereka amwe mu mafoto y’ indobanure yerekana ibyaberaga mu bafana nubwo usanga abantu benshi baba bitaye ku bahanzi cyane.

Abari bagize akanamankemurampaka Lion Manzi, Tonzi na Aimable

Imbere ni umufana wa Mico inyuma hakaba icyapa cya Dream Boys

Rwarutabura yafanaga Active mugihe i Huye yafanaga Davis

Uyu yafanaga Mico The Best

Ibyishimo byari hose ku bafana

Bamwe bari baje biteguye gufana biyambura imyenda

Abazungu nabo bari bitabiriye

Muri VIP niho hari imifanire igayitse

Rwarutabura hose yiteraga hejuru

Uyu mufana wa vuvuzela we bari bamwikoreye

Uyu yarari kwigaragaza bamuhetse

Imbaraga ku bafana zari nyinshi cyane

Iyi foto yafotowe ubwo umuhanzi Christopher yajyaga ku rubyiniro

Stade ya Gicumbi yari yakubise yuzuye

Abafana banyuzagamo bagasoma kuri Primus

Barabyinnye ivumbi riratumuka

 

Amafoto: Mugarura Abrah

Tags

28/May/ 2017,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(4)
emugisha141
igikombe nicyakavumo ka bulldogg
dinah
dream amabok twarayamanits pe nimwe mutahiw
osee
wallah dream boys
Ni Byiringiro Joseph
Drearm Boys Irarenze
aa 3 months ago
kbx joseph we
aa 3 months ago
kb joseph we
Sponsored Content