PGGSS7: Active niyo yabanje kuririmba, Queen Cha arakurikira mu gitaramo cy’ I Ngoma - Amafoto | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

PGGSS7: Active niyo yabanje kuririmba, Queen Cha arakurikira mu gitaramo cy’ I Ngoma - Amafoto

PGGSS7: Active niyo yabanje kuririmba, Queen Cha arakurikira mu gitaramo cy’ I Ngoma - Amafoto

Irushanwa rya Pggss7 ryakomereje mu karere ka Ngoma aho abahanzi bose uko ari 10 bahatanye batangiye kuririmbira abaturage bahatuye mu babanje harimo itsinda rya Active ryatomboye numero ya rimwe.

Mu karere ka Ngoma ubwitabire ni bwinshi ugereranyije no mu turere tubiri tumaze kunyuramo iki gitaramo haba I Huye ndetse n’ I Gicumbi.

Nkuko bisanzwe akanamankemurampaka karacyagizwe na Tonzi, Aimable Twahirwa na Lion Manzi.

Mu bahanzi 10 barimo kurihatanira ni Social Mula, Bulldogg, Oda Paccy, Danny Nanone, Dream Boys, Mico The Best, Queen Cha, Davis D, Christopher na Active.

Active niyo ibanjirije abandi bahanzi kuririmba mu gitaramo cya PGGSS kiri kubera i Ngoma. Baririmbye iyitwa ’Active Love’ bakurikizaho iyitwa ’Slow Down’, mbere y’uko bayiririmba babanje kubyina mu buryo bugaragaza ko bitoje bihagije.

Active niyo yabanje kuririmba

Derek

Tizzo

Olivis

Queen Cha yakurikiyeho bwa kabiri

Yaririmbye indirimbo 'Alone'

Tags

03/Jun/ 2017,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content