Havumbuwe uburyo bwo gukoramo imibonano mpuzabitsina butuma ubyara umwana w'igitsina wifuza | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Havumbuwe uburyo bwo gukoramo imibonano mpuzabitsina butuma ubyara umwana w'igitsina wifuza

Havumbuwe uburyo bwo gukoramo imibonano mpuzabitsina butuma ubyara umwana w'igitsina wifuza

Mu by’ukuri intanga ngabo ivamo umuhungu itandukanye n’ivamo umukobwa. Bitaniye he? iyo usobanukiwe igisubizo, ubasha kugena igitsina cy’umwana uzabyara.

Akenshi, kubw’amahirwe hari ubwo tubasha kubyara Hungu na Kobwa ariko niba wifuza kubyara umuhungu,

Ngiri ibanga 

* Intanga ngabo ivamo umuhungu ni ntoya kandi ikanyaruka kurusha ivamo umukobwa ;  

*Intanga ngabo ivamo umuhungu yihangana igihe gitoya (amasaha 24-48) itegereje intangangore kurushwa n’intangangabo ivamo umukobwa yo ibasha kumara amasaha 72(iminsi itatu yose) ;

* Intanga ngabo ivamo umuhungu ikunda ahantu hari baze( alkaline). Mbese mu nguni y’umukondo w’umura w’umugore.

Dore uko uzabigenza 

1. Igihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina : Niba wifuza kubyara umuhungu ukwiriye gukora imibonano mpuzabitsina hafi y’igihe udusabo tw’umugore turekurira intanga ngore (Ovulation). Nimukora imibonano mpuzabitsina iminsi 2 mbere y’icyo gihe, ya ntangangabo ivamo umuhungu izapfa muri iyo minsi 2 maze hasigare ivamo umukobwa maze abe ariyo yihuza n’intangangore.

Ariko ni mukora imibonano mpuzabitsina ku munsi wa Ovulation cyangwa nyuma yawo gato, ya ntangangabo ivamo umuhungu kuko ariyo inyaruka cyane, izihuta maze yihuze n’intangangore, ni uko hazavemo umuhungu.

2. Uburyo bwo gukora imibonano mpuzabitsina : Kubera ko Intanga ngabo ivamo umuhungu ikunda mu nguni y’inkondo w’umura w’umugore ariho hantu twavuze hari baze (alkaline), ni byiza ko umugabo ageza kure hashoboka ( good penetration) kugirango ya ntanga ngabo ivamo umuhungu ayihunze aside (acid) iba muri nyababyeyi (Vaginal mucosa). Icyitonderwa : Ubushakashatsi bwerekanye ko iyo izi nama uzikurikije neza, amahirwe yo kubyara umuhungu aba agera kuri 95% .

04/Jun/ 2017,5 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
Roger
Murakoz kutugezaho iyo nkuru mugabo itandukanye cane nivyo twize kw'ishure kuko nk'intangangabo iritonda kandi imara imisi myishi gusumba intangangore. ok mukomer
Njyewe
Umva, ibyo muvuga mushira kuri web,mujye mubanza kubitekerezaho, ababazungu,batubeshya muyobokamana,ariko mukurema kwimana ntibazibeshye,ntawugena umwana,keretse imana yanditse ko uzabaho urumuhungu,uburyo bwimibonano nimpamvu gusa,arko ikizavamo cyo nigeno ryimana,ntabwo rero ukugenera aguha icyo ushaka aguha icyo yakugeneye, ahaho ntabuhanga burimo.
Franc 2 months ago
Ibyo Bavuga Nibyo ! Uretseko Iriya Minsi Bavuze Ngo Intanga Ngabo Imara Ntabwo Ariyo Ni 3&5
K 5 months ago
Wowe reka kubyemera,kuko ntibabishyiriyeho wwe gusa! Niba utemera science ntawabigushyiramo ku ngufu so mind your business plz!
Sponsored Content