PGGSS 7: Mu bitaramo 3 bitambutse, abahanzi batatu nibo bakomeje gukubana ku mahirwe yuzegukana irushanwa | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

PGGSS 7: Mu bitaramo 3 bitambutse, abahanzi batatu nibo bakomeje gukubana ku mahirwe yuzegukana irushanwa

PGGSS 7: Mu bitaramo 3 bitambutse, abahanzi batatu nibo bakomeje gukubana ku mahirwe yuzegukana irushanwa

Mu irushanwa rya PGGSS ya 7 hamaze kuba ibitaramo bitatu aho bamwe mu bahanzi bamaze kubona aho bahagaze ndetse bamwe mu bahabwaga amahirwe iri rushanwa rigitangira baracyakomeje  kwitwara neza nubwo hadutse ibyo kugura abafana bitavugwaho rumwe.


Abahanzi batatu bakomeje kuza imbere mu myitwarire myiza mu bitaramo bitatu bimaze gutambuka harimo Christopher, Dream Boys na Bull Dogg nkuko bahawe aya mahirwe n' abakunzi b' umuziki mu ntangiro ziri rushanwa.
Akarere ka Huye, Gicumbi ndetse na Ngoma niho hamaze guca abahanzi bose uko ari 10 bahuriye mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star iri kuba ku nshuro ya karindwi.


Abahanzi 10 bari guhatana uyu mwaka ni Social Mula, Bulldogg, Oda Paccy, Danny Nanone, Dream Boys, Mico The Best, Queen Cha, Davis D, Christopher na Active.


Mu busesenguzi bukomeje gukorwa na bamwe mubo twaganiriye bagenda bitabira ibi bitaramo bagiye batubwira uko baha amahirwe abahanzi bakurikije imyitwarire yabo haba mu miririmbire, mu guhagurutsa abafana ndetse n' amahitamo y' indirimbo bakoresha baririmba.


Igitaramo cya mbere cyabereye mu karere ka Huye mu ntara y' Amajyepfo abantu bahavuye bemeza ko umuhanzi w' umuraperi Bull Dogg yitwaye neza kurenza abandi bahanzi bari bahatanye ariko bitabujije ko yarari gukubanaho n' itsinda rya Dream Boys ndetse na Christopher ku kijyane n' imyitwarire yose muri rusanjye.

Bull Dogg wavuye i Butare ahagaze neza


Nyuma ya Huye hakurikiyeho intara y' Amajyaruguru mu karere ka Gicumbi. i Gicumbi hari abantu benshi abahatuye bemezaga ko abahanzi bari bahaguze abafana bikabije ugereranyije na Huye. Christopher nubwo yahahuriye n' ibisa nka kaga agatukwa na bamwe mu bafana niwe wahavuye ayoboye abandi mu bahitwaye neza akurikirwa na Danny Nanone ahandi haza Dream Boys naho Bull Dogg asa nkusubira ho inyuma.

Christopher uhabwa amahirwe menshi


Mu karere ka Ngoma mu ntara y' Iburasirazuba ari naho aba bahanzi baheruka ni kamwe mu karere gafite abaturage bitabiriye ku bwinshi ugereranyije na handi bari bamaze kunyura. Muri aka karere umuhanzi Christopher yakomeje kwerekana ubudahangarwa ayobora abitwaye neza aho yakurikiwe na Dream Boys benshi bashimye bitewe n' imyambarire yagaragaje. Bull Dogg nawe yarongeye agaruka muri batatu beza agumya kuza mu mubare wabahabwa amahirwe yo kuzegukana iri rushanwa.

Dream Boys nayo ikomeje kwitwara neza


Ubu hasigaye ibitaramo bibiri ngo iri rushanwa rirangire hamenyekane umuhanzi uzaryegukana, ibyo bitaramo bisigaye hari kimwe kiri mu karere ka Rubavu mu ntara y' Iburengerazuba ndetse na final izabera mu mujyi wa Kigali ari nabwo hazatangwa igikombe cy' uwaryegukanye.


Iri rushanwa rimaze kuba inshuro zigera kuri esheshatu ku nshuro ya mbere ryegukanywe na Tom Close,abandi bamaze kwegukana iri rushanwa harimo King James, Jay Polly, Riderman, Knowless na Urban Boys iheruka kuritwara umwaka ushize.

Tags

05/Jun/ 2017,5 months ago |

Post Your Comment

Comments(3)
Jean Cloude
Bakomereze Aho 2
Elisher Cyril
uko Uko bazatsinda bakurikiranyern1.Dream Boysrn2.Bulldogrn3.Christopherrn4.Paccyrn5.Activern6.Danny nanonern7.Mico the Bestrn8.Queen Charn9.rn10. Devis D
Charmante nzamukosha
Dream boyz ndabona aribobakwiye gutwara igikombe hagakurikiraho Christopher
Sponsored Content