Abanya-Muhanga barimo na Meya bahembwe ibihembo bitandukanye ‘Amafoto’ | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Abanya-Muhanga barimo na Meya bahembwe ibihembo bitandukanye ‘Amafoto’

Abanya-Muhanga barimo na Meya bahembwe ibihembo bitandukanye ‘Amafoto’

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 3 kamena 2017 nibwo Abanya-Muhanga barimo na Meya w’aka karere bahawe ibihembo bitandukanye na sosiyete ya Tecno Mobile yari yabasuye kuri uwo munsi.

Mu rwego rwo guha serivisi nziza abakiliya bayo no kubegereza ibicuruzwa byayo , Tecno Mobile yasuye abatuye mu karere ka Muhanga kuwa gatandatu w’icyumweru gishize , abahatuye babashije kugura telefone za Tecno ku giciro gito cyane ugereranyije nayo zisanzwe zigura , uwaguraga telefone yahitaga ajya ku rutonde rw’abanyamahirwe batsindiye ibihembo bitandukanye birimo amagare,amafaranga,Televisiyo,telefone, televisiyo n’ibindi bihembo bitandukanye.

Tecno yateguye iki gikorwa mu rwego rwo gushimira abakiliya bayo yari yahajyanye telefone zo mu bwoko bwa smartphone za w3  na W5 yakubise hasi igiciro cyazo kugirango abanya-Muhanga nabo babashe kwibikaho izi telefone zigezweho.

Ngendahayo Aimable umuyobozi mukuru wungirije wa Tecno Mobile yatangarije Eachamps ko bateguye iki gikorwa mu rwego rwo gushimira abakiliya bakomeje kubashyigikira bagura ibicuruzwa bya Tecno kuva yatangira gukorera mu Rwanda bituma ihora ku isonga mu gucuruza telefone ngendanwa mu Rwanda.

Uyu muyobozi yanashimye Meya w’akarere ka Muhanga Uwimana Beatrice nawe wari witabiriye iki gikorwa ahabwa Telefone ya Camon Cx Tecno iheruka gushyira nk’igihembo k’ishimwe.

Iki gikorwa cyaranzwe n’imyidagaduro itandukanye abantu batsindira ibihembo bitandukanye bahawe na Tecno Mobile yari yabasuye.

Abanya-Muhanga baguze telefone zigezweho za Tecno ku giciro gito banatsindira ibihembo bitandukanye

Ngendahayo Aimable umuyobozi wungirije wa Tecno ashyikiriza telefona ya Camon Cx Uwimana Beatrice Meya w'akarere ka Muhanga

Aba ni bamwe mu batsindiye ibihembo bitandukanye

Tags

06/Jun/ 2017,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content