Ifoto ya Platini ahetse imbunda iri kwibazwaho byinshi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Ifoto ya Platini ahetse imbunda iri kwibazwaho byinshi

Ifoto ya Platini ahetse imbunda iri kwibazwaho byinshi

Nemeye Platini umwe mu basore babiri bagize itsinda Dream Boyz yagaragaye ku ifoto ahetse imbunda bishyira benshi mu rujijo.

Platini na TMC baririmbana muri Dream Boys bari mu bahanzi icumi bahataniye irushanwa rya Primus guma guma riri kuba ku nshuro yaryo ya 7 , iri rushanwa rihuriza hamwe abahanzi bakunzwe mu Rwanda , Dream Boys nibo bafite agahigo ko kuba bamaze kuryitabira inshuro nyinshi.

Platini yashyize hanze ifoto kuri Instagram ye ahetse imbunda zimenyerewe ku ba sekirite barinda amabanki bitera benshi urujijo bamwe bibaza icyo yari agamije kwerekana.

Ifoto Platini yashyize hanze ahetse imbunda

Mu gitaramo cyabereye I Ngoma mu mpera z’icyumweru gishize Dream Boyz bagiye ku rubyiniro bambaye imyenda y’umukara ijya gusa n’iyambarwa na Polisi y’igihugu , aba basore bari baherekejwe n'ababyinnyi babo bambaye amapingu.

Dream Boyz n'ababyinnyi babo ni uku bari bambaye mu gitaramo baheruka gukorera i Ngoma

 

Tags

08/Jun/ 2017,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content