Lionel Messi yaguze Hotel y’ inyenyeri 4 y’ agatangaza - Amafoto | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Lionel Messi yaguze Hotel y’ inyenyeri 4 y’ agatangaza - Amafoto

Lionel Messi yaguze Hotel y’ inyenyeri 4 y’ agatangaza - Amafoto

Umukinnyi w’ icyamamare mu mupira w’ amaguru ku Isi ubarizwa mu ikipe ya FC Barcerona Lionel Messi yaguze Hotel y’ inyenyeri enye ihagaze akayabo k’ amafaranga angana na miliyoni 26 z’ amapawundi angana na miliyari 27 884 661 532frw.

 

Lionel Messi w’ imyaka 29 ni umwe mu bakinnyi bakomeye ku Isi muri iyi myaka haba ku mikinire ndetse no mu kwinjiza agafaranga gatubutse. Uyu mugabo uretse gukina umupira w’ amaguru akomeje no mu bikorwa byo kwiyubaka aho yaguze Hotel ifite inyenyeri enye.

 

Iyi Hotel nshya ya Lionel Messi iherereye mu gace kazwi nka Beach Town kegeranye n’ umujyi w’ I Catalonia ku karwa gaherereye mu majyaruguru y’ igihugu cya Espagne.

 

Iyi Hotel ya Messi yubatse mu bwoko bw’ amagorofa, abayisohokeye mo baba bihera ijisho ubwiza bw’ inyanja ikikije umujyi w’I Barcelona doreko harimo urugendo rungana na kilometero 40.

 

Messi akomeje kwagura ibikorwa bye bijyanye no gushora imari aho yashinze Kompanyi izajya ishora imari mu ma hotel ndetse n’ amazu yo guturwamo aho iyo company ye yayishize umuvandimwe we Rodrigo.

 

Messi yashinze iyi Company anagura hotel aho aje yiyongera ku mukinnyi Cristiano Ronaldo umaze kugira Hotel zisaga enye zigiye ziri mu mijyi itandukanye.

 

Izo hotel uko ari enye za Cristiano Ronaldo ziherereye mu mijyi itandukanye nka Funchal, Lisbon, Madrid n’ indi iri muri Amerika mu mujyi wa New York.

Tags

09/Jun/ 2017,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
Japhet
none c ntamukinnyi w'umunyarwanda wenda ufite iyi nyenyeri 1 ?
vedaste Cyizere
Ubutaha wazadukoreye icyegeranyo kigereranya imitungo y'abakinnyi ba football ndetse na ba Football. Byibuze 10 ba mbere bavanze.
Sponsored Content