Anita Pendo na Ndanda mu munyenga w’urukundo mu gihe bitegura kwibaruka imfura ‘Amafoto’ | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Anita Pendo na Ndanda mu munyenga w’urukundo mu gihe bitegura kwibaruka imfura ‘Amafoto’

Anita Pendo na Ndanda mu munyenga w’urukundo mu gihe bitegura kwibaruka imfura ‘Amafoto’

Anita Pendo umukobwa uzwi mu mirimo itandukanye mu myidagaduro ya hano mu rwanda utwite inda nkuru ari mu munyenga w’urukundo na Nizeyimana Alphonse Ndanda [umukinnyi wa As Kigali] mu gihe bitegura kwibaruka imfura.

Anita Pendo na Ndanda bamaze amezi 6 bakundana mu buryo bweruye bemereye itangazamakuru ko bari mu rukundo rufite intego mu kuboza 2016 .

Muri werurwe nibwo hatangiye gucicikana amakuru avuga ko Anita Pendo atwite inda ya Ndanda abanza kubica ku ruhande ariko nyuma aza kubyemera.

Anita Pendo na Ndanda bavuzweho gutegura ubukwe mu ibanga kugirango imfura yabo izavuke baramaze ku rushinga ariko bo babyamaganira kure bavuga ko iby’ubukwe batarabipanga.

Muri Gicurasi uyu mwaka Anita pendo yavuze ko yamaze kwitegura mu bitekerezo kuba agiye kwibaruka mbere yo kurushinga nubwo aziko hari benshi byababaje.

Icyo gihe yagize ati ‘’Ndabizi hari abari bubabare kuko hari ibibanziriza umwana, munyihanganire buriya Imana izi impamvu yabyo. Uretse ko nta gihe ntarengwa kibaho n’iyo byazaba kera nta kibazo. Munsabire ku Mana urugendo nzarusoze neza kuko ntirworoshye. Namaze kwitegura mu bitekerezo.”

Mu gihe bari mu myiteguro yo kwakira imfura yabo , Anita Pendo na Ndanda bari mu buryohe bw’urukundo nkuko byigaragaza mu mafoto bamaze iminsi bashyira hanze.

Tags

18/Jun/ 2017,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(1)
the ben
kanakamabukwe
Sponsored Content