Aragisha inama……Umusore wamwihakanye yamugarukiye none yabuze icyo yakora! | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Aragisha inama……Umusore wamwihakanye yamugarukiye none yabuze icyo yakora!

Aragisha inama……Umusore wamwihakanye yamugarukiye none yabuze icyo yakora!

Nakundanye n'umuhungu imyaka 3 kuva 2012-2015, hanyuma dupanga ubukwe dutangira na gahunda yabwo ariko nyuma yaje kuntera inda noneho Imaze ukwezi aza gufata irembo iwacu arangije nza kumubwira ko ntwite ansubiza ko ntakibazo.

 

Nyuma aza kugenda antorotse,yimuka iyo yaratuye i gikondo,nta kintu dupfuye yewe ntano kuvugana nabi ndetse n'ibintu byose abijyana iwabo hari ikibungo.

Muribyo bintu yatwaye harimo nibyo twari twarahahanye mbese nkabantu bitegura kubana,hanyuma nza kumuhamagara akajya anyihorera.

Inda igejeje amezi atanu  bamwe mu nshuti ze batangiye kujya  bampamagara bambwira ndetse bakana nyoherereza amajwi (record) yibyo agenda avuga ko akeka ko iyo nda atari iye,naramwihoreye ndatuza nirerera inda.

Nyuma igize amezi 8 atangira kujya ampamagara nange ndamureka mufungira amayira yose ya ajyanye naho twavuganira, umwana aza kuvuka mu kwa 5/2016.

 

Ubu  amereye nabi n’ umuryango we ngo barashaka kundebera umwana, mubwira ko ntacyo musaba nakimwe uretse kutongera kumubona mumaso yange ndetse n'umwana wange ko ntawe azabona.

Rero mumfashe mumbwire niba koko ari mwebwe uwo muntu wamwereka umwana atabanje kugusubiza icyubahiro ndetse no gusaba imbabazi mu muryango wanjye yasebeje?

23/Jun/ 2017,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(8)
dwayne west maestro
kbx njyew inama nakugir mukobw mut uwo muhungu mwihorer kuk yarakwandagaj bishobok agutez iwany ubwo bagufash ukund knd urengan. akujyanir ibint mwari mwagurany is that why ntakint wakonger kuvugan nae. gus namw abadada nimwe mubyitera kabishywe bibabaho mujya kuryamana mutarabana muba muhind mubicy? ub igihugu cyose sizo nama birirw bagisha kok ubw expirience ntayo muragir? kbx murambabaz kuk nicyibax mwifitiy mwese crazy jerk. conclusion turambiw inama mwirirwa mugisha kuko ub wumv mwese mufite ikibax cyimw ark kukirind byarabananiy rero muhame hamwe tubatere ayomada ubund tubihakane nimwe mutax ko muteye nabi thx
61326463
Urarab Ko Yokwicisha Buguf Ashobor Kubon Ko Ivyo Yakoz Yihenz Akanasab Nimbabaz Umuryango Waw Yasebej. Kuk rnUrukundo Rurihangana.Murakoze
0788257700
Yabikoze abizi gusa ace bugufi agusabe imbabazi z'ibyo yagukoreye byose kdi nawe ubanze ushishoze kdi Usenge Imana iza kwereka inzira nziza ukwiye kunyuramo
maestro 1 month ago
umv twumvikan izo ninama za cyirokore mwirirw mushuka abantu ng imana izamwerek way? hhh yiseng iyikwerek uyimubwir umv yaravux it murabikor ngacecek ark suko kubitubux byayinanir?? mwimushuk rer nejobund atazibwirak nyamuhung yamugarukiy knd abeshy kuk munda nikure nyuma akamugaragura fooo
0788978369
Mudamu yarakubabaje ariko nawe ukoreshe umutima nama kuko niba nyuma yarakugarukiye ashobora kuba yaribeshye akakubwirako inda atari iye ariko kugezaho yakugarukiye inda yenda kuvuka nawe ukamureka,gusa wari kumwumva akagusobanurira icyabimuteye kd ukareba ko aca bugufi agasaba imbabazi rwose,umuryango wawe nawo harimo abakuru akaza akabareba akabasaba imbabazi ariko mugakomezanya muramutse mubishaka cg mukarerana umwana wanyu ariko ntimugume kwihishana nkabana.
yannick
woe katira I nigga kuko harigihe mwabana akaguhoza kumihini Wange rnwoe nubishaka dorernWhatsApp ujye untera akamorn0726178651 umwana nuwacu twese
dwayne 1 month ago
nuko nuk rat jyan umwan umukix icyo cyonnyi
Life
Ntabwo bishoboka ,Niba wifuza icyo cyubahiro ,nazisabe ubundi umugabo ntiyihakana ibimubayeho kabone naho byaba bikomeye ndamugaye cyane kubwanjye.
Bir
Nabanze ace bugufi agusubize icyubahiro yakwambuye asabe imbabazi umuryango wawe niba koko agarutse ashaka ko mwasubiranarnUmwana we ube uretse kumumwereka kugira ngo niba ashaka umubano mwiza nanone abikorere urukundo agufitiye n'umwana wanyu.
Peter
Niba koko umwizera kandi utaranamuciye inyuma mumwereke! Ubundi ufate umwanzuro nyuma ubonye uko bigenze!
Sponsored Content