Dream Boys yegukanye Guma Guma ku nshuro yayo ya 7 ‘ Amafoto’ | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Dream Boys yegukanye Guma Guma ku nshuro yayo ya 7 ‘ Amafoto’

Dream Boys yegukanye Guma Guma ku nshuro yayo ya 7 ‘ Amafoto’

Abasore babiri bagize itsinda rya Dream Boys nibo begukanye irushanwa rya Primus Guma Guma super Star ku nshuro yayo ya karindwi, ubu babashije kegukana miliyoni 24 z’ Amanyarwanda.

 

Hagendewe ku majwi yo gutora mu butumwa bugufi, hakiyongeraho ibitaramo bigera kuri bitanu aba bahanzi bose banyuzemo bazenguruka igihugu abashinzwe akanama nkemurampaka nabo bagakoresha ubuhanga bwabo ndetse n’ ubushobozi bahawe bemeje urutonde rw’ abahanzi uko bakurikirana.

 

Buri mufana akurikije amarangamutima ye yarafite uko abyumva ariko iri kuba ar irushanwa haba hagomba kugira utsinda abandi bagatsindwa bakazagerageza amahirwe yabo ikindi gihe.

 

Ubu abahanzi bose baragarutse aho baje kuririmba indirimbo bahuriyemo bose uko ari 10.

Abashinzwe akanama nkemurampaka bamaze kuvuga ibyo bagendeye ho batora abahanzi 10 bitwaye neza banashimira abafana bose bitabiriye irushanwa.

 

Uko Abahanzi bakurikiranye

 

10. Davis D

 

9. Danny Nanone

 

8. Active

 

7. Social Mula

 

6. Oda Paccy

 

5. Queen Cha

 

4. Mico The Best

 

3. Bull Dogg

 

2. Christopher

 

1. Dream Boys

 

Irushanwa uko ryagenze muri rusange...................................

 

Kuri uyu munsi wo kuwa gatandatu taliki ya 24 Kamena 2017 nibwo hari kuba igitaramo cya nyuma gisoza irushanwa rya Primus Guma Guma super Star iri kuba ku nshuro ya karindwi aho tugiye kumenya umuhanzi uyegukana.

 

Uyu munsi mu minota mike nibwo tuza kurara tumenye umwe mu bahanzi 10 bahatanye urara yegukanya irushanwa riruta ayandi rya Guma Guma, igikorwa kikaba kiri kubera ahaparikwa amamodoka imbere ya stade Amahoro.

 

Abahanzi bahatanye harimo Christopher, Bull Dogg , Dream Boys,Dany Nanone , Social Mula,Active,Mico The Best, Oda Paccy ,Queen Cha na Davis D.

 

Uyu munsi aba bahanzi nibwo bafunika urugendo bamazemo amezi asaga abiri aho bahereye mu karere ka Huye, bakurikiza ho Gicumbi, Ngoma na Rubavu.

Abantu bahageze ku mirongo hakiri kare

Police iri gusaka umwe kuri umwe

Dj Ira niwe uri gususurutsa abantu mbere yuko abahanzi baririmba

Rwarutabura umufana mukuru yamaze kuhagera

MC Buryohe na Kate Gustave batangiye akazi

Nyuma yo gususurutswa na Dj Ira hamwe naba MC hakurikiye ho itsinda ry’ abanyeshuri bo ku Nyundo ricurangira abahanzi bose uko ari 10.

Oda Paccy niwe ubanje kuririmba aho aje mu mwambaro w’ ikabutura yitwaje n’ ababyinnyi nkuko yagiye abigenza mu bitaramo byatambutse hose, abanje kuririmba indirimbo Render Vous yakunzwe na benshi akurikizaho umusirimu.

Oda Paccy

Nyuma ya Oda Paccy hakurikiyeho Dream Boys igizwe na TMC ndetse na Platini. Aba basore bahereye ku ndirimbo Bucece bakurikizaho Iwacu.

Dream Boys yaje bwa kabiri

Ababyinnyi ba Dream Boys

Davis D yagiye ho ari uwa gatatu akizamuka abafana babanza kumukomera bamuvugiriza induru. Davis yahereye ku ndirimbo Maria Kaliza aherutsa Biryogo.

Davis D

Hakurikiyeho umuhanzi w' umuraperi Danny Nanone ahera ku ndirimbo Sodja akurikiza ho indirimbo ikirori yishimiwe cyane abantu bayicinyamo akadiho.

Umuraperi Danny Nanone

Christopher niwe wakurikiyemo mu mwambaro wa costime ahera ku ndirimbo uwo munsi, inyuma abafana batera akaruru berekana ko bamwishimiye. Uyu muhanzi yaje gusoreza ku ndirimbo ye yakunzwe yitwa Birahagije.

Christopher

Hakurikiyeho itsinda rya Active ribanza kubyina ho agace gato rihera ku ndirimbo Slow Down mu kuririmba baherutsa indirimbo Final.

Nyuma ya Active hakurikiye ho umuhanzi Social Mula ahabanza kuririmba Indunduro nyuma asoreza ku ndirimbo aheruka gusohora ariyo Amahitamo.

Queen Cha niwe wakurikiyeho abanza indirimbo yamenyekaniye ho ariyo Umwe Rukumbi asoreza kuri Kizimya mwoto.

Queen Cha

Induru nyinshi cyane y’ abafana ihagurukijwe n; umuhanzi w’ umuraperi Bull Dogg byerekanye ko yishimiwe by’ ikirenga. Mbere yo kuririmba abanje kuvuga ko aje gutwara Mliliyoni ze, ahereye ku ndirimbo nk’ umusaza.

Bull Dogg ati ndararana ama miliyoni irijoro

Nyuma ya Bull Dogg wari wishimiwe hakurikiye ho umuhanzi Mico The Best mu bafana abari bazamuye amaboko barayamanura. Hayereye ku ndirimbo Umugati asoreza ku ka Bizu.

Mico The Best arangije kuririmba ubu hasigaye akanya ko kujya kuganira kubagize akanama nkemurampaka aho mu mwanya muto haba hamenyekanye umuhanzi wegukana Guma Guma ya 2017.

 

24/Jun/ 2017,1 year ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Dusabimana alexandre
Biratubaje nkatwe abafana ba Christopher gusa nakundi byagenda nyine ubwo indatwa nizigitware natwe ubutaha tuzagitwara pole topher nahubutaha kandi turagukunda.
Sponsored Content
Loading...