Tom Close n'umugore we bibarutse umuhungu bahita banatangaza izina rye (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Tom Close n'umugore we bibarutse umuhungu bahita banatangaza izina rye (Amafoto)

Tom Close n'umugore we  bibarutse umuhungu bahita banatangaza izina rye (Amafoto)

Ibyishimo ni byose mu muryango wa Tom Close n’umufasha we Niyonshuti Ange Tricia nyuma yo kwibaruka umwana w’umuhungu bari bamaze amezi icyenda bategereje.

Tom Close yarushinze na Niyonshuti Ange Tricia imbere y’Imana ku wa 30 ugushyingo 2013 mu rusengero rwa Mutagatifu Etienne ruherereye mu murenge wa nyarugenge. Mbere y’uko bashyingiranywa bari bamaranye igihe kirekire bakundana.

Aba bombi bari basanzwe bafitanye umwana w’umukobwa witwa Ella umaze imyaka itatu avutse.

Mu nyandiko yanditse kuri instagram  saa saba z’amanywa zo kuri iki cyumweru tariki ya 25 kamena 2017 , Tom Close yahishuriye abarenga ibihumbi 90 bamukurikira kuri uru rubuga ko we n’umufasha we bibarutse umuhungu ahita atangaza n’izina bamwise.

Yagize ati ‘’ Mu dufashe gushima Imana kuko yaduhaye umugisha wo kubyara umwana w'umuhungu witwa Elan. Ushobora kumukurikira kuri @elan_tclose ukabona amafoto ye. Imana ibahe umugisha’’.

Nk’abandi bana b’ibyamamare bari kuvuka muri iyi minsi , uyu muhungu wa Tom Close na Tricia bahise bamufunguriza konti kuri instagram , urubuga nkoranyambaga rukunzwe cyane muri iyi minsi.

Tom Close na Tricia bibarutse nyuma y’iminsi mike uyu muhanzi atangaje ko yiteguye kuba umubyeyi w’abana barenze umwe kuko ari inshingano yiteguriye kuva ku munsi yagiriyeho igitekerezo cyo kurushinga.

Uyu ni we Elan, umuhungu Tom Close na Tricia bibarutse

Tom Close na Tricia bari basanzwe bafitanye umukobwa w’imyaka 3 witwa Ella

Tags

25/Jun/ 2017,3 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(4)
Chris
Tubahaye impundu no bonkweeeeeeeee!Imana ikomeze ibahe umugisha.
Uwera
Imana yakozehttp://m.eachamps.rw/article/3612/Tom-Close-numugore-we--bibarutse-umuhungu-bahita-banatangaza-izina-rye-Amafoto.html#
Manasseh
Nibonkwe! Kdi Imana Ishimwe.
Kamikazi pretty hakirimari
Kbs nibokwe much mba prefera kandi welcome Elan urisanga❤❤❤
Sponsored Content