Knowless yagize icyo avuga kuri Christopher babanye n’ impamvu atigeze amushyigikira | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Knowless yagize icyo avuga kuri Christopher babanye n’ impamvu atigeze amushyigikira

Knowless yagize icyo avuga kuri Christopher babanye n’ impamvu atigeze amushyigikira

Umuhanzikazi Butera Knowless wagaragaje cyane ko yarashyigikiye itsinda rya Dream Boys mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star yagize icyo avuga kuri Christopher babanye imyaka myinshi ari nk’ abavandimwe.

 

Christopher ni umwe mu bahanzi bakoranye igihe kinini n’ inzu itunganya umuziki ikanita ku bahanzi ya Kina Music mu myaka yose yahamaze byari bigoye cyane ko hari umuntu wavuga ko uyu musore yatandukana niyi nzu bitewe n’ umubano udasanzwe hagati ye n’ umuyobozi wayo Ishimwe Clement ari nawe mugabo wa Butera Knowless.

 

Ubwo hasozwaga irushanwa rya Guma Guma ku munsi wo kuwa gatandatu taliki ya 24 Kamena 2017, hasigaye abahanzi babiri aribo bagomba gukurwamo uyegukana ariko birangira gihawe Dream Boys, Christopher aba uwa kabiri.

 

Ubwo Dream Boys yahabwa iki gihembo umuntu wa mbere yahise ishimira cyane ni Butera Knowless dore ko banamusabye ko yazamuka akabasanga ku rubyiniro.

Knowless yishimiye bikomeye itsinda rya Dream Boys aza kubahobera ku rubyiniro

Nyuma y’ igitaramo twegereye Knowless tumubaza byinshi haba mu kuba ashyigikiye Dream Boys kandi na Christopher ari umuhanzi babanye igihe kinini.

 

Knowless yavuze ko ubu Dream Boys ayifata nk’ umuryango we, ariyo mpamvu yayishyigikiye kuruta uko yari gufasha Christopher nubwo babanye ngo sakibarizwa mu muryango wabo.

 

” sinaryamaga ntamenye uko repetition za Dream Boys zagenze . Christopher twarabanye ariko ubu umuryango wanjye ni Dream Boys nibo turikumwe”...........Butera Knowless

 

Knowless ntago yigeze asuhuza Christopher ku rubyiniro

Knowless ati Christopher ntakiba mu muryango wacu

Dream Boys yegukanye iri rushanwa imaze imyaka 6 iryitabira

Tags

27/Jun/ 2017,3 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(12)
jean cloude
kbs ndishimye cyane abobana barahatanye pee nibagitware baragikwiye imyaka 6 nibagitware kbx murakoze
queen
Knowless vraiment ntiyakoze neza !nkumuntu babanye yari kumusuhuza!naho ubundi mbona ikiriho aruko umuntu yitabita incuro nyinshi bakabona kuyimuha niba ariko biri rero banjye bareka gutora bariya bana bari underground cg bataramenyekana kuko baba bazagiha nubundi abahanzi bazwi !urebye urasanga bakurikiranya abahanzi uko bazwi uhereyw irushanwa ritangira kugeza ubu namayobore gusa !Knowless yakabije ubwirasi birarenga!
Jonathan
Turabazi PGGSS ni kata mwikoreshereza gusa ibyiza nimuyikureho agakecuru se kabuzwa niki kubashyigikira nako barayikibiye
sister christopher
Topher uko vyagenze twarabibonye gsa courage muvyo ukora ntuzakike intege kubera ivyabaye ntakundi nubwo bigoye kuvyiyumvisha .topher u are the best forever
Louise
Ntawuyobewe ko ari kata bazayihorere tumenyeko ntayo itazojyera kubaho
Fifi
Ariko ubundi KO gasigaye kishima ako gakecuru!!
Aubin Loïc 3 weeks ago
hatal ntikaz kubana nabant kand kameny stopher arakaruta
Patrick panton
Ntaco batwaye yamusuhuza yareka Ntaco bihindura Christopher you r the Best forever
bertin
gopher rekana na kina Kata kuko nabo barabizi ku bareze kbx,barakwibye arik nakundi ni kina Kara
carine
dream boys by at and him is home kuba waratway igikombe
John
Ntimugasebanye. Ntiyari gushyigikira bombi baharanira igihembo kumwe. Tumywe dukura mu mutwe. guhitamo biba byiza byakunanira ugaceceka aho guteranya. Babyita ubujajwa.
More Comments
Sponsored Content