Icyo Danny Nanone yazize muri Guma Guma cyamenyekanye | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Icyo Danny Nanone yazize muri Guma Guma cyamenyekanye

Icyo Danny Nanone yazize muri Guma Guma cyamenyekanye

Umuhanzi w’ umuraperi Ntakirutimana Mudhathiru wamenyekanye nka Danny Nanone ari mu bahanzi bahabwaga amahirwe mu irushanwa rya Guma Guma ariko byaje gutungurana ubwo yazaga ku mwanya buri wese atamukekeragaho.

 

Iri rushanwa ryanyuze mu ntara z’ u Rwanda kuva I Huye kugeza mu mujyi wa Kigali ryasorejwemo, mugihe ryabaga wasangaga hari abahanzi bari guhabwa amahirwe bitewe nuko bitwaraga ndetse n’ uburyo abafana babakiraga bari kuririmba.

 

Abenshi mu bakurikiranye ibi bitaramo byose wasangaga bemeza ko uyu muhanzi w’ umuraperi byanze bikunze yaza muri 5 ba mbere dore ko mu karere ka Gicumbi yahavuye ahagaze neza cyane.

 

Ku munsi wa nyuma wisoza ubwo hatangazwaga abatsinze babanje guhamagara umuhanzi Davis D ku mwanya wa 10 abantu sibabitindaho kuko n’ ubundi abenshi ariho bamubariraga. Bageze kuwa cyenda bahamagara Danny Nanone, abantu bose bahita batera urusaku rwinshi bashaka kumvikanisha ko haje mo amanyanga dore ko ibi byahise bitangira gutera ubwoba benshi bibaza impinduka zidasanzwe bagiye kubona.

 

Aimable Twahirwa wari umuyobozi mukuru w’ abagize akanama nkemurampaka yatangaje ko Uyu muhanzi Danny atari kuba uwa cyenda iyo akora agendeye ku mabwiriza abahanzi bari bafite.

Danny Nanone ntago yishimiye umwanya yahawe

Yatangaje ko Danny Nanone yahanwe naba bagize akanama Nkemurampaka aribo Lion Manzi, Tonzi ndetse na Twahirwa Aimable. Uyu Aimable avuga ko hari igitaramo Danny yahanwemo ari nazo ngaruka yaje guhura nazo.

 

Intandaro yo guhanwa kwa Danny ngo byaba byaratewe nuko yatanze indirimbo ebyiri yagombaga kuririmba ariwe wazihisemo nkuko buri muhanzi yabikoraga. Ibi ngo yarabikoze ariko ageze ku rubyiniro aza guhindura mo imwe ayisimbuza iyindi itari muzo yatanze.

Nyuma yo gukora ibyo ngo abashinzwe gutegura iki gitaramo EAP bicaye hamwe ndetse n’ abagize akanama nkemurampaka bamukuraho amanota yo muri icyo gitaramo yose arayatakaza.

Tags

27/Jun/ 2017,3 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(15)
Ben
Danny numusaza kbs ibyo ntabisobanuro bizima birimo.
cyrus
EWana shn mwaramuhemukiye kbs yari kuba3 none mwamushize kua9 mwaramusuzuguye kbs mumurutisha ariya ma baby abiri ewana kbs nge ndabona aramanyanga mwarabikoe mubixi
Louise
Ntago baribakwiye kubikora kuriya bashobora kumuhana birajyiye kariya nagasusugurp gakabije koko babivuze ukuri ko ari kata.
mama ian
sinkunda ibyumuziki cyane ariko turebye iyi guma guma irimo amanyanga(kata) Danny afite abafana Ku rwego rukomeye kd nta roadshow yatsinzwe kuburyo yaba uwa 9...roadshow zose narazibonye ibaze passy aze inyuma ya Queen cha ...kd iriya mpamvu bahaniye danny ntiyatuma aba uwa 9 ...Davis nawe ntiyari kuba uwa cumi ...abahanzi bacu bamenye kata bareke kwizera aba judge cg guma guma iveho nubundi nukubabaza abahanzi batazi kata na tusker project fame yavuyeho nkatswe
Eddy
reka abo nabarezi babagome babikoze babishaka ntibakatubeshye impamvu zitumvikana
irankunda roti
uragapfa utari EMABURE gahambwirw cyereka uwagukanura wambwawe
SEBANANI Jean claude
Danny muramwanga cyane gusa ntibizamubuza guter imbere
David rafiki
Reka bamuhoye ubusa abobasenzi rnSubgo murumva byumvikana ibyobamujijije
legend
let that trash of PGGSS.and stick it in fire
Dj Fils Traxx
uriya Musore Yararenganye ark niyihangane bi aho ubutaha ntibazamuboneho ikosa!!Ese budha we yaziziki
More Comments
Sponsored Content