Kidumu yakuriwe ingofero mu gitaramo yaraye akoreye I Kigali - Amafoto | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Kidumu yakuriwe ingofero mu gitaramo yaraye akoreye I Kigali - Amafoto

Kidumu yakuriwe ingofero mu gitaramo yaraye akoreye I Kigali - Amafoto

Jean-Pierre Nimbona wamenyekanye nka Kidumu Kibido mu muziki yaraye ataramiye imbaga y’ abantu bari bitabiriye igitaramo cya Kigali Jazz Junction bahava bamukuriye ingofero.

 

Igitaramo cya Kigali Jazz Junction ni kimwe mu bimaze kumenyerwa n’ abantu benshi dore ko buri kwezi baba bacyiteze.

Igitaramo cyo muri uku kwezi hatumiwemo umuhanzi wo mu gihugu cy’ Uburundi Kidumu umaze kubaka izina rikomeye mu muziki bitewe n’ ibikorwa bye. Abandi bahanzi baririmbanye na Kidumu harimo itsinda rya Beauty for Ashes ndetse na Band ya Neptunez.

 

Iki gitaramo cyatangiye haririmba abagize itsinda rya Beauty For Ashes ryasusurukije abantu mu ndirimbo zabo zitandukanye z’ ihimbaza Imana dore ko banararikaga abantu kuzitabira igitaramo bafite mu cyumweru gitaha.

 

Nyuma ya Beauty for Ashes hakurikiye Band imaze kumenyerwa mu gucuranga umuziki w’ umwimerere ya Neptunez nayo iririmba umwanya utari muto dore ko yagumyeho kuko byari byitezwe ko inacurangira Kidumu.

 

Kidumu yaje kugerwaho abantu bose barahaguruka batangira kunyeganyega nawe arabaririmbira byagera ku ndirimbo ze zakunzwe cyane bikaba akarusho.

Mu ndirimbo yaririmbye twavuga nk’ Amasozi y’ urukundo, Intimba y’ urukundo, Mapenzi, Enjoy n’ izindi zitandukanye.

Beauty for Ashes niyo yabanje kuririmba

Neptunez Band yacurangiye abantu

Kidumu yishimiwe

Yanyujijemo akanya nawe aracuranga

Man Martin nawe yarahari

Senderi yari yaje kwihera ijisho mucuti we Kidumu

 

Tags

01/Jul/ 2017,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
IRANKUNDA=ELYSÉ
NIVYIZA....AHUBWO....COURAGE....NAMWE....NDABSHIMIYE...THANK..YOU!
Jojo Joas
Mukomez Nshuti Yanjye Natwe 2ri Inyuma Yanyu 2rabashikiye
mwezi 4 months ago
kidum ni mutama birazwi
Sponsored Content