Nyuma yo kuva muri Gereza Teta Sandra yatangiye kwitabira ibitaramo - Amafoto | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Nyuma yo kuva muri Gereza Teta Sandra yatangiye kwitabira ibitaramo - Amafoto

Nyuma yo kuva muri Gereza Teta Sandra yatangiye kwitabira ibitaramo - Amafoto

Teta Sandra warumaze igihe ari muri gereza ashinzwa kutishyura amafaranga yari yaragurijwe nyuma yo kurekurwa yatangiye kwitabira bimwe mu bitaramo bikomeye.

Miss Teta Sandra wamenyekanye mu bikorwa byinshi hano mu Rwanda bijyanye n’ imyidagaduro guhera mu mwaka wa 2011 yitabira irushanwa ryaba Nyampinga, hagakurikirano urukundo yagiye agirana n’ ibyamamare bitandukanye kugeza mu bitaramo yagiye ategura ibi ni bimwe mu byamuhesheje izina afite kuri uyu munsi.

Uyu mukobwa uheruka gufungwa muri gereza nkuru ya Kigali azira gutanga cheque y’ amafaranga itazigamiye, yaje kurekurwa ariko hashize igihe kingana n’ amezi atatu afunzwe ari nako hakorwaga iperereza.

Kuva yafungurwa yabanje gutuza dore ko byabaga binagoye kumubona ariko muri iki cyumweru yatangiye kugaragara mu ruhame bitewe n’ ibitaramo bimaze iminsi bibera mu mujyi wa Kigali.

Bwa mbere yagaragaye mu gitaramo cyaririmbwemo n’ umuhanzi Diamond I Nyamata no mu ijoro ryaraye ritambutse yari mu bantu bitabiriye igitaramo cy’ umuhanzi Mr Eazi wo mu gihugu cya Nigeria ari naho twamufotoreye.

Teta yarari kwishyura amafaranga yo kwinjira

Iki n' igitaramo cya kabiri Teta yitabiriye kuva yafungurwa

Teta Sandra nawe asanzwe ategura ibitaramo

Tags

04/Jul/ 2017,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(5)
sadi
tet ntageragez yegere a anti KBS land I bibsho
Nina
Jye biranshimishije pe, ko uyu mwana ataheranwe n'agahinda. Naho gufungwa byo; burya ngo nta mugabo udafungwa. Niyo mpamvu baca umugani ngo "Umugabo mbwa aseka imbohe". Jye nkora mu butabera nzi ko gufungwa ntawe bitabaho. Kandi mbifata nk'ibisanzwe. Uretse ko ntawe nabyifuriza kuko mu by'ukuri ni bibi.

Felix Honorine
Ohhhh Imana ishimwe nkunda Teta byacyane ntushobora kumva ukuntu nishimye konyera kumubona muza mutubarize impamvu adaheruka kuri instgram ye ndamwemera from Sweden
Sponsored Content