Ifoto ya Cristiano Ronaldo yateje impaka mu bafana bamwe bamushinja irondaruhu | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Ifoto ya Cristiano Ronaldo yateje impaka mu bafana bamwe bamushinja irondaruhu

Ifoto ya Cristiano Ronaldo yateje impaka mu bafana bamwe bamushinja irondaruhu

Cristiano Ronaldo , rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Real Madrid n’ikipe y’igihugu ya Portugal amerewe nabi n’abafana ku mbuga nkoranyambaga bari kumushinja irondaruhu.

Intandaro y’ibi ni ifoto Cristiano yashize kuri instagram ye ari kumwe n’umusore w’inshuti ye witwa Jose Semedo na we ukinira ikipe ya Sheffield Wednesday F.C yo mu kiciro cya kabiri mu bwongereza bari mu bwogero [Piscine].

Kuri iyi foto Cristiano Ronaldo yongeye ho amagambo y’icyongereza  agira ati ‘Perfect Match Black And White chocolate’ ashaka kugaragaza ko uyu Semedo ari incuti ye magara ndetse banajyanye.

Kuba yakoresheje amagambo Black and White byatumye bamwe muri miliyoni zirenga 100 zikurikira uyu mukinnyi w’ikirangirire kuri instagram zandikaho ibitekerezo birimo amagambo amushinja irondaruhu.

Uwitwa  ramostheme yagize ati ‘’ ubu ni uburwayi uri umu- Racist (Izina ryitwa umuntu ugira irondaruhu) muto . Undi nawe witwa afael22alam  nawe yanditse ati uri umu-Racist.

Nubwo bamwe bashinje Cristiano irondaruhu hari n’abandi bamurwaniye ishyaka bavuga ko ntawukwiye kwita cyane ku magambo yakoresheje kuko yabikoze mu buryo bwo kwikinira.

Cristiano Ronaldo aherutse kwibaruka abana b’impanga b’abahungu ku mugore wahawe amafaranga yemera guterwa intanga z’uyu mukinnyi. Aba baje bakurikira undi witwa Cristiano Ronaldo jnr yabyaye mu myaka irindwi ishize

Ifoto Cristiano yashyize hanze yatumye bamwe bamushinja irondaruhu

04/Jul/ 2017,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(3)
Einstein
yewe byo biratangaje kndi biranababaje Rwose kubona inkuru yandikwa utya ntinakosorwe vuba nikibazo gikomeye cyane kbs
nameless
hhhhhhhhhh murantangaje kabisa ako nkuwanditse iyi nkuru abayabanje gucisha amaso mubyo yanditse before yuko ayiha abantu??????????? Cristiano Ronaldo , rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Real Madrid n’ikipe y’igihugu ya PortugalCristiano Ronaldo , rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Real Madrid n’ikipe y’igihugu ya Portugal

Sponsored Content