APR FC yegukanye igikombe cy’amahoro cya 9 itsinze Espoir ku mukino wa nyuma 'Amafoto' | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

APR FC yegukanye igikombe cy’amahoro cya 9 itsinze Espoir ku mukino wa nyuma 'Amafoto'

APR FC yegukanye igikombe cy’amahoro cya 9 itsinze Espoir ku mukino wa nyuma 'Amafoto'

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 nyakanga 2017 , nkuko bisanzwe nibwo hakinwe umukino wanyuma w’igikombe cy’Amahoro warangiye cyegukanywe na APR Fc .

Uyu mukino wahuje APR FC yari yasezereye Amagaju y’inyamagabe muri ½  na Espoir yakoze amateka yo kugera kuri final y’iki gikombe bwa mbere mu mateka yayo isezereye Rayon Sports.

Mbere y’umukino APR niyo yahabwaga amahirwe menshi kurusha Espoir kubera ko isanzwe imenyereye iri rushanwa ndetse yari imaze kwegukana iki gikombe incuro umunani zose , ariko ku rundi ruhande hari hitezwe niba Espoir yatunguranye igasezerera Rayon sports  ishobora gukora amateka yo kwegukana iki gikombe bwa mbere mu mateka yayo.

Umukino watangiye APR FC isatira cyane ubona ko ishaka igitego hakiri kare , uku gusatira niko kwavuyemo igitego cyatsinzwe na Bizimana Djihad ku munota wa 38 biturutse kuri Hakundukize Adolphe wa Espoir wateye umupira nabi. Igice cya mbere cyarangiye ari igitego kimwe ku busa.

Mu gice cya kabiri Jimmy Ndizeye utoza Espoir yakoze impinduka agamije kongera imbaraga mu busatirizi ariko ikipe ye ikomeza kugorwa no kugera imbere y’izamu rya APR umukino urangira ari igitego kimwe ku busa.

APR Fc yegukanye iki gikombe cy’Amahoro hiyongereyeho na sheik ya miliyoni 10rwf cyaje gisanga ibindi umunani ibitse mu kabati kayo 

Umukino urangiye abafana ba APR n’abakinnyi bayo basezeye kuri Rusheshangoga Michel wakinaga umukino we wa nyuma muri iyi kipe nyuma y’imyaka itanu ayikinira aho agiye gukomereza mu ikipe ya Singida united yo muri Tanzania yamaze gusinyira imyaka 2.

Uyu mwari niwe wazanye igikombe

Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa APR

Abo Espoir yari yabanje mu kibuga

Minisitiri w'ingabo Gen. James Kabarebe na Perezida wa Ferwafa Nzamwita Vincent Degaule bitabiriye uyu mukino

Abafana ba APR bari bafite ibyapa byanditseho amagambo asezera Michel Rusheshangoga

Aha bishimiraga igitego

N'abakinnyi ba Espoir bakomeye Rusheshangoga amashyi

Rayon Sports yahembewe umwanya wa gatatu

APR yishimira igikombe cy'Amahoro cya cyenda imaze gutwara

Photo : Umuseke

Tags

05/Jul/ 2017,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content