Police FC niyo ifite abakinnyi benshi mu ikipe y’ umwaka yatangajwe na FERWAFA | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Police FC niyo ifite abakinnyi benshi mu ikipe y’ umwaka yatangajwe na FERWAFA

Police FC niyo ifite abakinnyi benshi mu ikipe y’ umwaka yatangajwe na FERWAFA

Ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru mu Rwanda FERWAFA ryamaze gutangaza ikipe y’ abakinnyi 11 bitwaye neza muri shampiyona ya 2016/17 aho Police FC yaje ku isonga mukugiramo abakinnyi benshi.

Uru rutonde rusohoka buri mwaka ruba rugizwe n’ abakinnyi 11 kuri buri mwanya aho hatoranywa uwitwaye neza bagendeye ku myanya yo mu kibuga aho rukorwa buri uko shampiyona irangiye.

Ferwafa yatangaje aba bakinnyi ubwo habaga ikiganiro n’ abanyamakuru banakira ikipe ya Azam yaje mu Rwanda aho izakina umukino wa gicuti na Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona doreko izagihabwa ku munsi w’ ejo nyuma y’ umukino wagicuti n’ Azam Fc yo uri Tanzania.

Urutonde rw’ ikipe y’ umwaka igizwe n’ abakinnyi 11


Umuzamu: Ndayishimiye Eric Bakame(Rayon Sports), 

Ba Myugariro: Rusheshangoga Michel(APR FC), Nsabimana Aimable(APR FC),Kayumba Sother(AS Kigali), Muvandimwe JMV(Police fc), 

Abo Hagati: Kwizera Pierrot (Rayon sports), Ally Niyonzima(Mukura VS), Danny Usengimana (Police Fc), Mico Justin(Police Fc), 

Abataka: Wai Yeka (Musanze Fc), Kambale Salita Gentil (Entincelle).

Tags

07/Jul/ 2017,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
reard
Bg
Sponsored Content