Masudi Djuma yeguye muri Rayon Sports nyuma yo kuyihesha igikombe cya shampiyona | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Masudi Djuma yeguye muri Rayon Sports nyuma yo kuyihesha igikombe cya shampiyona

Masudi Djuma yeguye muri Rayon Sports nyuma yo kuyihesha igikombe cya shampiyona

Masudi Djuma wari umaze imyaka 2 atoza Rayon Sports , yatangaje ko atandukanye n’iyi kipe nyuma yo kuyihesha igikombe cya shampiyona y’u Rwanda.

Ibi Masudi Djuma , yabitangaje nyuma y’umukino wa gicuti Rayon Sports yatsinzemo Azam yo muri Tanzania ibitego 4 kuri 2 , uyu mukino urangiye ni nabwo Ferwafa yashyikirije iyi kipe igikombe yatwaye , Masudi Djuma na we ahita avuga ko ari wo mukino wanyuma atoje muri iyi kipe.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’umukino , Masudi Djuma yabajijwe ku makuru yari yakomeje guhwihwiswa ko nyuma y’uyu mukino ari buhite yegura atazuyaje ahita abyemera.

Yagize ati ‘’ nibyo koko neguye ku mpamvu zange bwite , bivuze ko impamvu zanteye kubikora nzifite ku mutima ariyo mpamvu ntazitangaza’’

‘’Ntago navuga ko ngiye burundu kuko muri Rayon Sports ni mu rugo , umwana mu rugo aragenda akagaruka’’

‘’Ndibuka ntangira akazi bwa mbere nahereye ku mukino Rayon Sports yari yahuyemo na Kiyovu , Icyo gihe Perezida yambajije impamvu mpisemo guhera kuri uyu mukino kandi ndamutse nywutsinzwe bavuga ko mfite umwaku , narasetse cyane ndamubaza ati ’ ninde wakubwiye ko umuntu agira umwaku’, ndamubwira nti umukino ndawutoza kandi turawutsinda , icyo gihe ni nako byagenze , abafana baranyishimiye binkora ku mutima’’

Yongeyeho ko  ashimira cyane abafana bose ba Rayon sports bamubaye hafi , bakanamugaragariza urukundo mu gihe yari amaze atoza iyi kipe ifite abafana benshi kurusha izindi mu Rwanda.

Mu gihe byavugwagwa ko amakipe arimo Police Fc na Mukuru yaba ari mu biganiro na Masudi Djuma yabibeshyuje yemeza ko nta kipe nimwe aravugana nayo ubu agiye kuba aruhuka.

Masudi Djuma yeguye muri Rayon Sport mu gihe yari amaze kuyihesha igikombe cya shampiyona yaherukaga muri 2013 , yari umutoza kandi abafana bagaragaje ko bishimiye gusa imwe mu mpamvu zishobora kuba za muteye kwegura nubwo yanze kuzivugaho harimo kutumvikana n’ubuyobozi bw’iyi kipe.

Masudi yeguye muri Rayon nyuma yo kuyihesha igikombe cya shampiyona yaherukaga muri 2013             Foto / umuseke

09/Jul/ 2017,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content