Pierrot ni we mukinnyi witwaye neza mu mwaka urangiye wa shampiyona y’u Rwanda ‘Amafoto’ | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Pierrot ni we mukinnyi witwaye neza mu mwaka urangiye wa shampiyona y’u Rwanda ‘Amafoto’

Pierrot ni we mukinnyi witwaye neza mu mwaka urangiye wa shampiyona y’u Rwanda ‘Amafoto’

Mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 9 nyakanga 2017 , nibwo habaye ibirori byo guhemba abitwaye neza mu mwaka urangiye wa shampiyona y’u Rwanda mu mupira w’amaguru (Azam Rwanda Premier League).

Ahagana saa 19h15 z’ijoro nibwo ibi birori byatangiye , bitangizwa n’ijambo rya Visi Perezida wa Ferwafa , Kayiranga Vedaste wari umushyitsi mukuru kuko Perezida w’iri shyirahamwe atabashije kuhaboneka.

Kwizera Pierrot ukinira ikipe ya Rayon Sport ni we wahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi muri uyu mwaka w’imikino urangiye, igihembo n’ubundi yatwaye mu mwaka ushize.

Aba nibo batsindiye ibihembo:

Umukinnyi w’umwaka:

1.Kwizera Pierrot (Rayon Sports)

Umukinnyi ukiri muto utanga ikizere:

1. Biramahire Abdey (Police Fc)

Umunyezamu w’umwaka:

1.Ndayishimiye Eric (Rayon Sports Fc)

Umutoza w’umwaka:

1. Irambona Massoud Djuma (Rayon Sports Fc)

Umufana w’umwaka:

1. Asman (AS Kigali)

2. March Generation (Rayon Sports Fc)

3.Online Fan Club

4.Gikundiro Forever

Umusifuzi (hagati) w’umwaka:

 1. Twagirumukiza Abdoulkalim

Umusifuzi (Ku ruhande) w’umwaka:

1. Ndagijimana Theogene

Uwatsinze ibitego byinshi: 

Usengimana Danny (19)

Umutoza utanga ikizere:

1. Seninga Innocent (Police Fc)

Igitego cy’umwaka:

1. Rusheshangoga Michel (APR Fc)

Abakinnyi bari mu ikipe y'umwaka

Kayiranga Vedaste (Visi Perezida wa Ferwafa) ni we wavuze ijambo mu mwanya wa Perezida Vincent Degaule

Asman yahawe igihembo cy'umufana wahize abandi

Seninga ashyikirizwa igihembo cye

Masudi Djuma yahembwe nk'umutoza wahize abandi

Bakame yahembwe nk'umuzamu wahize abandi

Gakwaya Olivier , umunyamabanga wa Rayon Sports yari yaje kureba ibi birori

Twagirumukiza abdulkarim , umusifuzi wo hagati witwaye neza na we yabihembewe

Uhereye i bumoso , Ally Niyonzima , Danny Usengimana na Bakame bari babyambariye

Rusheshangoga n'umunyamakuru Fuadi wa Radio 10

Igitego Rusheshangoga yatsinze nicyo cy'umwaka

Kwizera Pierrot wa Rayon Sports ni we wahembwe nk'umukinnyi wahize abandi

Danny Usengimana watsinze ibitego byinshi na we yabihembewe

Abakinnyi bagize ikipe y'umwaka

Kwizera Pierrot ni uku yari yambaye

 

Amafoto / Umuseke

10/Jul/ 2017,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content