Infinix , kompanyi ikora telefone ngendanwa yatangiye kuzicururiza mu Rwanda | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Infinix , kompanyi ikora telefone ngendanwa yatangiye kuzicururiza mu Rwanda

Infinix , kompanyi  ikora telefone ngendanwa yatangiye kuzicururiza mu Rwanda

Infinix Mobile , Kompanyi ikora telefone ngendanwa ifite inkomoko mu bushinwa ubu telefone zayo zatangiye gucuririzwa mu Rwanda.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu biri kuzamuka mu iterambere mu ngeri zitandukanye zirimo n’ikoranabuhanga , abakoresha internet ni 27 % by’abatuye u Rwanda nkuko hootsuit yabigaragaje mu bushakashatsi iheruka gukora.

Ibi bivuze ko abagera kuri miliyoni eshatu n’ibihumbi Magana abiri mu Rwanda bakoresha internet mu bintu bitandukanye bifashishije ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo telefone ngendanwa na mudasobwa.

Telefone ngendanwa ni kimwe mu bikoresho by’ikoranabuhanga bikoresha cyane kubera ko arizo zihendutse kandi izo mu bwoko bwa Smartphone zikaba zishobora gukora n’ibikorwa na za mudasobwa. Ibi bituma benshi bahitamo kuba arizo bakoresha.

Infinix Mobile , Kompanyi ifite inkomoko mu Bushinwa yashinzwe mu 2013, ni imwe mu zimaze gushinga imizi kubera ubwiza n’umwihariko wa telefone ikora , ibi byanayihesheje ibihembo bitandukanye birimo New comer brand of the year – 2016” na “Mobile Phone of the Year-2016”.

Guhera kuri uyu wa mbere iyi kompanyi iratangira gukorera mu Rwanda ku mugaragaro. Izahera mu mujyi wa Kigali aho igiye gufungura amaduka mu duce dutandukanye.

Ku ikubitiro , Infinix izanye ku isoko telefone za Smartphone ziri  mu moko atatu :  HOT4lite, S2Pro na ZERO4 plus .

S2pro ya Infinix ikunzwe na benshi mu bihugu bigera kuri 48 byiganjemo ibyo ku mugabane wa Afurika na Asia ,ukoresheje iyi telefone ushobora gufata ifoto ya Selfie irimo abantu benshi bitabaye ngombwa ko ukoresha Selfie stick.

S2pro ni uku imeze

ZERO4 plus nayo iri mu zo Infinix yazanye ku isoko rya telefone ryo mu Rwanda , ifite megapixels 20.7 kuri kamera y’inyuma na 13 kuri kamera y’imbere , abasobanukiwe ibya telefone barumva uko ifoto yayo iba isa. Ifite kandi n’ububiko bwa 64GB ikagira na RAM ya 4GB.

Uku niko ZERO4 plus ya Infinix isa

HOT4lite yo ni telefone Infinix yakoze itekereje ku bantu badafite ubushobozi buhagije ariko nabo bakenera gukoresha Smartphone kandi ikora byose bifuza.

HOT4lite iri ku giciro cyoroheye buri wese

Infinix yamaze gufungura amaduka mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali ariko by’umwihariko uwifuza kugura telefone twavuze haruguru kuri Poromosiyo akaba yazisanga mu iduka rya J and J Shop riherereye muri Quartier Commercial agahabwa n’impano zitandukanye zirimo amasaha , imipira yo kwambara , ibikapu n’ibindi byinshi.

Tags

10/Jul/ 2017,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(12)
landryjeandedieu@gmail.com
welcome in musanze huye rubavu and nyagatare and engage me as the marketing technician ready to join
landryjeandedieu@gmail.com
welcome in musanze huye rubavu and nyagatare and engage me as the marketing technician ready to join
ni EMILE HITAYEZU
igura angahe iyo telephone
byukusenge emmanuel
iri kugura angahe x?
Iyakaremye Elaste
Kbs murwanda nibwiryohere infinix hano Kenya twararyohewe cyane gusa zarizaratinze kujyera murwanda kbs
ERIC MURASA
duhe phone number yumw mubakora mwizo magasin bica vyoroha.
Bony Rajoelina
ndumurundi utuye muntara ya cibitoke mwoduha ibiciro vyazo?
Bony Rajoelina
ndumurundi utuye muntara ya cibitoke mwoduha ibiciro vyazo?
semanda gear charles
urwo ruganda narumvaga hanze ark ubwo rwageze niwacu turaje turusogongere
claude
barimo gutanga akazi mudutohoreze?
More Comments
Sponsored Content