Migi na Tuyisenge Jacques bazahangana na Wayne Rooney mu kibuga | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Migi na Tuyisenge Jacques bazahangana na Wayne Rooney mu kibuga

Migi na Tuyisenge Jacques bazahangana na Wayne Rooney mu kibuga

Abakinnyi b’ Abanyarwanda babarizwa mu ikipe ya Gor Mahia yo mu gihugu cya Kenya aribo Mugiraneza Jean Baptiste Migi, Tuyisenge Jacques na Kagere Meddy bazakina n’ ikipe ya Everton irimo Wayne Rooney mu mukino wa gicuti.

 

Wayne Rooney wamaze gutandukana n’ ikipe ya Manchester United yaramazemo imyaka igera kuri 13 yaje gusubira mu ikipe yakuriyemo ya Everton igiye kuza muri Tanzania aho izahava ihakiniye n’ umukino wa gicuti.

 

Uyu mukino wa gicuti uzahuza ikipe ya Gor Mahia na Everton uzaba ku munsi wo kuwa kane taliki ya 13 Nyakanga 2017 aho byitezwe ko uzabera kuri stade nkuru yo mu gihugu cya Tanzania.

 

 

Ikipe ya Gor Mahia ikinamo Abanyarwanda batatu barimo Tuyisenge Jacques, Mugiraneza Jean Baptiste Migi na Kagere Meddy yabonye itike yo kuzakina uyu mukino nyuma yo kwitwara neza mu irushanwa ryo guhatanira iyo kipe izahura na Everton. Iryo rushanwa ryahuje amakipe yo muri Kenya na Tanzania.

 

Uru rugendo rwateguwe na sosiyete icuruza ibijyanye no gutega imikino ya SportPesa ari na yo igiye kuba umuterankunga mukuru wa Everton umwaka utaha wa shampiyona. Everton igiye kuba ikipe ya mbere yo mu Bwongereza igeze mu Karere ka Afurika y’u Burasirazuba.

Wayne Rooney yatangiye imyitozo muri Everton

Ikipe ya Gor Mahia ihuje umuterankunga umwe na Everton

Migi ukina mu kibuga hagati azaba ari mu bahatanye na Rooney

Tags

11/Jul/ 2017,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content