Knowless ntiyorohewe ku mbuga nkoranyambaga ashinjwa kwigana ibihangano by’ abandi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Knowless ntiyorohewe ku mbuga nkoranyambaga ashinjwa kwigana ibihangano by’ abandi

Knowless ntiyorohewe ku mbuga nkoranyambaga ashinjwa kwigana ibihangano by’ abandi

Ingabire Jeanne d'Arc uzwi ku izina rya Butera Knowless mu muziki akomeje kuvugisha abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga biturutse ku mafoto ye akomeje gucicikana bivugwako ayakoresha yifashishije ubwenge n’ ibitekerezo by’ abandi.

 

Uko ikoranabuhanga ritera imbere ni ko byorohera abantu kumenya byinshi babisomye cyane ku mbuga za interineti. Usanga akenshi umuntu ukoresheje ikintu cya bandi abisabira uburenganzira cyangwa akagaragaza aho yagikuye mu buryo bw’ imitungo bwite mu by’ubwenge dore ko ariko n’ amategeko abivuga, abuza bamwe kwiyitirira ibitari ibyabo.

 

Uko imyaka igenda yicuma iterambere rigenda rikura, waza no mu muziki Nyarwanda bikaba uko hari byinshi ugezeho kandi hari na bimwe byagiye bihinduka. Mu myaka isaga nk’ itandatu itambutse nibwo higeze kugerwaho ijambo “ Gushishura” iri ryaje rizanywe n’ umunyamakuru witwa Dj Adams aho yasaga nkuri ku rwanya ikintu cyari kimeze nk’ indwara yari yarateye mu bahanzi aho wasangaga bakora indirimbo ariko bagafata izo mu mahanga bakazishyira mu kinyarwanda bakabyiyitirira.

 

Ibi byaje gusa nk’ ibigabanyuka bamwe mu bahanzi bareka ubunebwe bakajya bahimba izabo bwite birabafasha ari nabyo bamwe bashikamiyeho kuri ubu.

 

Ntabyera ngo de!!!! Nubwo mu muziki byacururutse byongeye kuvugwa mu bindi bikorwa cyane ku muhanzi Butera Knowless wibasiwe muri iyi minsi dore ko biri gucicikana ku mbuga nkoranyambaga haba za watsapp, Instagram ndetse na Facebook.

 

Byatangiye ku italiki ya 20 Mata 2017 ubwo uyu muhanzikazi yashyiraga ubutumwa kuri Instagram ye yifuriza isabukuru nziza umwana we wari wujuje amezi atanu aho yabwiraga uwo mwana ko we na se, Ishimwe Clement bamukunda cyane.

 

Aha byari byoroshye kuvumbura ko amagambo Knowless yakoresheje hari ahandi ari kandi we ayandika yashakaga kwerekana ko ari ayo yihimbiye dore ko atigeze avuga uwayahimbye.

 

Ubutumwa Knowless yakoresheje mu gika cya mbere yandika bwari ubw’ umubyeyi mugenzi we yari yaranditse yifuriza isabukuru nziza umwana we nawe wari wujuje amezi atanu.

 

Kuri ubwo butumwa Knowless yifashishije nkuko bigaragara ku rubuga rwa littlemomentslikethis.com yarabufashe ahinduramo amazina y’ umwana y’ umwana uvugwa yongeramo ayuwe, anasoza abwira umugabo we Ishimwe Clement ko amukunda.

Aya ni amagambo Knowless yanditse biza kuvumburwa ko atariwe wayihimbiye

Umwimerere wayo magambo wahise uvumburwa

Ukwezi kwa Nyakanga 2017 Knowless yongeye agarukwaho cyane biturutse ku ifoto yakoze arimo kwamamaza indirimbo ye igiye kujya hanze yitwa Winning Team. Ubwo yabinyuzaga ku rubuga rwe rwa Instagram ashaka kubibwira abamukurikirana hari bamwe bahise babinyuza mu bitekerezo bamubwirako nubwo yakoze iyo foto yiganye indi y’ umuhanzi w’ umunyamerika “Dj Khaled” yamamaza Album ye yitwa ‘Major Key’, bamusabaga ko yagakwiye kujya ahimba ibye akareka kwigana ibyahimbwe n’ abandi.

 

Knowless kwakira ibitekerezo by’ abakunzi be batishimiye ibyo yakoze byamukoze ahantu asibamo bimwe muri ibyo bitekerezo ndetse umwe muri abo bantu aza gutangaza ko uyu muhanzi yahise amufunga (Block) kuri instagram ye ku buryo atagira ikindi gitekerezo atanga cyangwa ngo abe yanareba ayandi mafoto Knowless azajya ashyira ku rukuta rwe.

 

Ku mugoroba wo kuwa kabiri taliki ya 11 Nyakanga nibwo hongeye gusakara indi foto ya Knowless bayifatanyije nindi y’ umukinnyi w’ icyamamare Cristiano Ronaldo naho bashaka kwerekana ko yamwiganye mu myifotoreze.

Iyi niyo foto bivugwa ko Knowless yiganye igihangano cya Dj Khaled

Uyu we yanze kuniganwa ijambo amubwiza ukuri

Hejuru Knowless yahise amusubiza mu ijambo rigira riti .." So what"

Bidatinze ngo uyu munyamakuru uzwi nka Kleppy yahise afungwa (Block) kuri Instagram ya Knowless

Iyi n' indi foto iri kuvugwa cyane ko nayo Knowless yayiganye Cristiano

Tags

12/Jul/ 2017,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(19)
pp
Abantu muvunwa nubusa kweli abo muvuga yaba yarashishuye hari ikirego babahaye kweli ari mukazi namwe murata umwanya muvuga my butera tukuri inyuma 🙌🙌🙌🙌🙌🙌
pp
Ese ubundi ikibazo kirihe Hhhhhh
QWEENZO
Bareke Bavuge Komeza Intambwe Yawe Ugana Imber.,...
Hammad Rachid junior
Abo nabamwanga mubihorere kuko yize urugero rwiza
Dusabe Marianne Bonnet
Umva Mwaretse Kwinjirira Ubuzima Bw'umuntu Nimba Yarabigany Abo Bantu Nuko Ibyo Yababonyeko Byari Bihimbay Akabishima Bikamubera Isomo Ryiza.Ese Mwebwe Mushima Uwigana Ibyabandi Bibi Iyaba Yiganye Indirimbo Niho Byaza Kuba Ikibazo Nayo Anniversaire Message Cangwa Amafoto Nibindi Byatuma Mufata Nabi Umuhanzikazi?
@real_ny
hhhha ark ntcyo bifash vrmnt
cadette@ingabire family
Mumy bareke batacoka!mugani was mpyisi barasaze!!winning team 4ver mumy!we luv u kchch@Butera
cadette@ingabire family
Mumy bareke batacoka!mugani was mpyisi barasaze!!winning team 4ver mumy!we luv u kchch@Butera
cadette@ingabire family
Mumy bareke batacoka!mugani was mpyisi barasaze!!winning team 4ver mumy!we luv u kchch@Butera
Knowless
Ark Abanyamakuru Mwarwaye Mumutwe Ubwose Ibyo ByadufashikirnNiba Mwarabuzinkuru Mwafunz Mukajya Guhinga
More Comments
Sponsored Content