Rutahizamu w’ umugande wigeze gutsinda Amavubi yaguzwe na As Kigali | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Rutahizamu w’ umugande wigeze gutsinda Amavubi yaguzwe na As Kigali

Rutahizamu w’ umugande wigeze gutsinda Amavubi yaguzwe na As Kigali

Kalinda Frank rutahizamu ukomeye wo mu gihugu cya Uganda wakiniraga ikipe ya Villa Sports Club yamaze kugurwa n’ ikipe ya AS Kigali yo mu Rwanda.

 

Kalinda Frank wigeze gutsinda Amavubi mu mikino ya CECAFA ubwo u Rwanda rwakinaga na Uganda Cranes yaraye ageze I Kigali azanye n’ umujyanama aho baje gushyira umukono ku masezerano mu ikipe ye nshya ya As Kigali.

Uyu mukinnyi ubwo yageraga ku kibuga cy’ indege I Kanombe yagiranye ikiganiro n’ itangazamakuru avuga ko ari inshuro ye ya mbere ageze mu Rwanda kandi ko yishimiye kuba ahaje cyane ko azahakinira anahatuye.

 

Yagize ati “ Ndishimye kuko ni ku nshuro ya mbere ngeze mu Rwanda by’umwihariko nkaba nje gukina muri shampiyona yaho.”

 

Uyu mukinnyi yakomeje avuga ko atatangaza ibitangaza azakora gusa ngo arashaka gukora cyane abifashijwemo n’ ikipe ye kugirango azakorere abafana ba As Kigali byo bifuza.

 

Patrick Gakumba ushizwe gushakira uyu mukinnyi amakipe yahamije ko Kalanda agiye kuba umukinnyi wa AS Kigali kandi ari rutahizamu mwiza abantu bagakwiye kwitega.

Patrick Gakumba ushizwe gushakira uyu mukinnyi amakipe barikumwe

Uyu mukinnyi wanyuze mu makipe nka Vipers, Soana FC, Uganda Revenue Authority zose zo muri Uganda agiye gusinya imyaka itatu muri AS Kigali akaba agomba kuzafatanya na ba rutahizamu barimo Ndahinduka Michel (Bugesera), Chimanga Pappy na Ndarusanze Jean Claude iyi kipe yakuye i Burundi uyu mwaka.

 

Abandi bakinnyi ikipe ya AS Kigali yamaze kugura harimo Dominique Nshuti Savio, Ishimwe Kevin, Ngama Emmanuel, Ngandu Omar na Mbaraga Jimmy bose bamaze gusinya.

Kalinda Frank azakinira  As Kigali imyaka itatu

Tags

12/Jul/ 2017,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content