Alpha Rwirangira yageneye impano Perezida Kagame | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Alpha Rwirangira yageneye impano Perezida Kagame

Alpha Rwirangira yageneye impano Perezida Kagame

Alpha Rwirangira , umuhanzi nyarwanda kuri ubu usigaye ubarizwa muri leta zunze ubumwe za Amerika yageneye impano Perezida Kagame watumye yiga kaminuza.

Iyi mpano , Alpha Rwirangira yayinyujije mu ndirimbo nshya yise ‘Cadeau’  yahimbiye umukuru w’igihigu ku byo amaze kugeza ku banyarwanda mu myaka ishize ari ku Buyobozi ndetse akaba yaranamuhaye buruse akiga akaminuza ibijyanye n’umuziki no kuwubyazamo amafaranga( Music and Business )muri Amerika .

Muri iyi ndirimbo , Alpha Rwirangira aririmbamo ko Perezida Kagame ari impano (Cadeau) yahawe abanyarwanda, ngo kuba abanyarwanda banezerewe  muri iki gihe  ndetse banishimye ari we babikesha kuba yaremeye kuyobora igihugu mu bihe by’inzitane.

Hari aho aririmba ati ‘’ ubundi Cadeau irabungabungwa , ubundi Cadeau igasigasirwa . Utamenya iyo ava ntamenya n’iyo agana, nubwo tunezerewe duhora twibuka ko ibi byishimo tubona…. Byashibutse mu marira ,ubwo uwa tuyoboye muri iyi nzitane yemeye gukomeza kwibanira natwe , twabuzwa niki kuririmba…’’

Alpha Rwirangira yaherukaga gushyira hanze amashusho y’indirimbo yitwa Merci , yahimbye mu buryo bwo gushima imana ku bw’ibyo yamukoreye.

Umva hano 'Cadeau' indirimbo nshya ya Alpha Rwirangira yahimbiye Perezida Kagame

 

12/Jul/ 2017,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content