Amoko 8 y'ubwoba n'ikiyatera | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Amoko 8 y'ubwoba n'ikiyatera

Amoko 8 y'ubwoba n'ikiyatera

Nk’uko urubuga topsante.com rubivuga, ubwoba bukabije ni kimwe mu bintu biza umuntu akiri muto bitewe n’ibyo yagiye abona cyangwa anyuramo bikaba byamutera kumva adatekanye, bikajya mu bwonko bwe, ariko bikamugumamo . abahanga b’abanyamerika ku buzima bwo mu mutwe (american psychiatric association ) bashyize ubwoba mu byiciro bitandukanye, hakaba hari ubwoba busanzwe, ubwoba bw’abantu benshi n’ubwoba bwo kwandura indwara runaka.

Muri ubwo bwoba, hari ubwo bagaragaje mu byiciro, ubwoba bwo kugira ibiro byinshi ari bwo bita acrophobia, bikaba bitangira umwana yumva iwabo batishimira umubyibuho, bityo agakura abitinya kandi bikamugumamo ku buryo aramutse abyibushye yasa n’uwarwaye kubera uko abitinya.

Dore ayo moko uko yakabaye

1. Gutinya inyamaswa

Ari bwo bita zoophobia mu rurimi rw’Icyongeraza bukaba buterwa n’uko umwana ashobora kuba yarakanzwe cyangwa akaribwa n’inyamaswa. Icyo gihe, ashobora gukura atinya inyamaswa aho ziva zikagera, ku buryo ashobora kurinda asaza akigira ubwoba aho usanga ashobora gutinya ibikeri, inzoka, uruvu, imbwa, ibinyabwoya n’izindi zitandukanye.

2. Gutinya umwijima

Ari bwo bita nyctophobia mu rurimi rw’Icyongereza. Aha, umuntu akaba aterwa ubwoba n’umwijima bitewe n’uko yakuze abwirwa ko wenda mu mwijima habamo ibikoko, cyangwa imyuka mibi, mbese ibintu bibi gusa, wenda koko akaba yarahuriyemo n’umugizi wa nabi bityo akabaho atinya umwijima ugasanga atajya hanze nijoro kandi wenda n’amatara yaka cyangwa bamusiga hanze akaza yiruka ngo batamukingirana. Ino ndwara ikaba ituma abana benshi banyara ku buriri batinye gusohoka ngo bajye mu bwiherero.

3. Gutinya uburozi

Aribyo bita toxophobia; umuntu akunze kugira bene ubu bwoba ahanini iyo yigeze kurogwa akagera aho yenda gupfa, kuba afite umuntu yakundaga wishwe n’uburozi, cyangwa akaba igihe yari akiri muto yarabuzwaga kwakira icyo ari cyo cyose ahawe mu kwirinda kurogwa. Akenshi ino ndwara ikunze kuboneka mu duce tw’icyaro aho n’amarozi aba avuza ubuhuha.

4. Gutinya kuvugira mu ruhame

Ari byo bita lalophobia. Umuntu ukunda kugira bene ubu bwoba, ahanini uzasanga igihe yari akiri umwana yiga, ibisubizo yatangaga bagenzi be baramusekaga, bityo akaba atarishimiraga kwongera kugira ikindi yahaguruka ngo avuge. Ibyo ngo bituma n’iyo akuze bitabura kugaragara bitewe no gutinya gusekwa cyangwa kubura icyo yavuga mu ruhame.
5. Gutinya kwandura indwara

ri byo bita mysophobia. Umuntu agira ubu bwoba bitewe n’ukuntu yumvise kurwara bene iyo ndwara byica nabi, ugasanga n’iyo ayanduye yumva yahita yipfira .

6. Gutinya gufata icyemezo

Aribyo bita decidophobia. Umuntu akaba ahora afite impungenge z’ibyemezo afata. Ibyo bikunze kubaho iyo uhereye mu bwana bwe aba yarafashe icyemezo kikamugiraho ingaruka mbi cyangwa akaba atarahawe ubwisanzure mu byemezo byafatwaga mu buzima bwe.

7. Gutinya amazi

Aribyo bita hydrophobia. Usanga umuntu atinya amazi ku buryo bukabije ariko abenshi bagaragaje ko batinya akonje biba biterwa n’uko yamenyereye kwoga amazi ashushye igihe yari akiri muto n’igihe akuze ntayaveho. Iyo bibaye ngombwa ko yoga amazi akonje ni bwo agaragaza ubwo bwoba. Gutinya amazi kandi bikunze kuboneka ku bantu bategereye inzuzi cyangwa ibiyaga aho iyo batembereye ku biyaga batinya kwogera ahantu harehare ngo batibira bakamira nkeri cyangwa bikaba byanabaviramo kurohama bityo bagahora batinya kwegera ahantu hose hari amazi menshi.

8. Gutinya inkuba, umurabyo n’imyuzure

Aribyo bita astraphobia. Ubu bwoba, umuntu ubugira aba yarakunze kureba amashusho cyangwa filimi cyangwa yarazibwiwe, zirimo bene ibi bintu n’ukuntu byangiza bikanica, bityo bigatuma yishyiramo ko biramutse bibereye aho ari atakoroherwa.

Hari igihe ubwoba bugira icyo bumarira abantu mu buzima nko kumva utinye kwandura indwara runaka, ariko si byiza ko ukomeza bene ubwo bwoba buba bwagukurikiranye uri na mukuru kuko bishobora gutuma ugira ikibazo mu mutwe nk’uko bigaragazwa mu gitabo kiswe The diagnostic and statistical manual of mental disorder, 1987. Izi ndwara z’ubwoba rero zikaba zizana kandi inyinshi zikicyiza. Ababyeyi na bo bakwiriye kwirinda ibintu bakoresha iyo bakebura abana babo wenda babatera ubwoba ngo bakore ikintu runaka kuko byagaragaye ko ubwoba bukabije butangirira mu bwana aho ikintu cyamuteye ubwoba kikaba gishobora kumutera guhora ajunjamye akaba yanarwariramo n’umutima.

Tags

12/Jul/ 2017,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
1
Ibi byose kwarijye ra
Sponsored Content