‘See you again’ ya Wiz Khalifa niyo imaze kurebwa incuro nyinshi mu mateka ya Youtube | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

‘See you again’ ya Wiz Khalifa niyo imaze kurebwa incuro nyinshi mu mateka ya Youtube

‘See you again’ ya Wiz Khalifa niyo imaze kurebwa incuro nyinshi mu mateka ya Youtube

‘See you again’ indirimbo y’umuraperi Wiz Khalifa yafatanyije n’umuririmbyi  Charlie Puth yaciye agahigo ko kuba ari yo ndirimbo ya mbere imaze kurebwa incuro nyinshi ku rubuga rwa youtube.

Iyi ndirimbo yasohotse muri 2015 niy’umuraperi Wiz Khalifa , inyikirizo yayo yaririmbwe n’umuririmbyi Charlie Puth kugeza ubu imaze kurebwa incuro zirenga miliyari 2 na miliyoni 900 ku rubuga rwa youtube, ibi bikayigira indirimbo ya mbere iciye aka gahigo kuri uru rubuga.

Imyaka itanu yarishize indirimbo ‘Gangnam style’ y’umunya-Koreya w’ikirangirire muri Pop witwa PSY ari yo iri ku mwanya wa mbere n’incuro 2,896,445,206 imaze kurebwa kuva yagera kuri uru rubuga.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bwa Youtube mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 nyakanga 2017 , bwavuze ko nyuma y’imyaka itanu ‘Gangnam style’ iri ku mwanya wa mbere yafashe nayo ikuyeho ‘Baby ’ ya Justin Bieber , ubu ‘See you again’ ya Wiz Khalifa na Charlie Puth niyo ya mbere aho imaze kurebwa incuro 2,903,608,386.

Muri uyu mwaka ‘See you again’ yonyine yarebwaga ku mpuzandengo y’incuro miliyoni eshatu buri munsi.Iyi ndirimbo yatsindiye ibihembo byinshi byo ku rwego mpuzamahanga birimo icya 'Billboard Music Award for Top Rap Song','Billboard Music Award for Top Hot 100 Song','NRJ Music Award for International Song of the Year' n'ibindi.

Mu magambo ye Wiz Khalifa akimara kubona ko indirimbo ye iciye aka gahigo ngo yatunguwe cyane ashimira buri wese wayirebye kuri youtube.

Ati ‘’ natunguwe cyane , ndashimira buri wese washyigikiye amajwi n’amashusho bya ‘See you again’ kuri Youtube . Binteye ishema kube hari icyo yahinduye mu buzima bwa benshi’’

Kuri Instagram ho yanditse ati ‘’Mwarakoze cyane kugira ‘See you again’ indirimbo imaze kurebwa incuro nyinshi mu mateka ya youtube . Urukundo rwanyu n’ubufasha munyereka ndabizirikana’’.

Wiz Khalifa yanditse kuri instagram ye ashimira abafana batumye indirimbo ye ikora amateka

Charlie Puth waririmbye inyikirizo [Chorus] y’iyi ndirimbo we yavuze ko yishimiye kuba yaragize uruhare muri iyi ndirimbo mu gihe indirimbo ye ya mbere yashyize kuri uru rubuga yarebwe incuro ibihumbi 10  gusa.

Wiz Khalifa arikumwe na Charlie Puth wamuririmbiye inyikirizo muri 'See you again'

‘See you again’ yakoreshejwe no muri Filime y’uruhererekane ya ‘Fast and Furious’ mu gice cyayo cya 7 cyasohotse muri 2015 , bayicuranga ijya kurangira hibukwa Paul Walker witabye imana muri 2013 , uyu yari umwe mu bakinnyi b’imena muri iyi filime mu bice byabanjirije iki.

Tags

12/Jul/ 2017,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content