Reba uko Kitoko yakiriwe akigera ku kibuga cy’indege I Kanombe ‘Amafoto’ | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Reba uko Kitoko yakiriwe akigera ku kibuga cy’indege I Kanombe ‘Amafoto’

Reba uko Kitoko yakiriwe akigera ku kibuga cy’indege I Kanombe ‘Amafoto’

Kitoko Bibarwa umuhanzi nyarwanda uri mu bafite abafana benshi yagarutse mu rwagasabo nyuma y’imyaka 4 yari amaze atahakandagiza ikirenge.

Kitoko yageze ku kibuga cy’indege I Kanombe mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki ya 12 nyakanga 2017 , yakiriwe n’abo mu muryango we , Inshuti ze , abafana be, n’abanyamakuru .

Ijambo rya mbere Kitoko yavuze n’ukuntu yatunguwe n’uburyo u Rwanda rwahindutse akigera ku kibuga cy’indege avuga ko afite amatsiko menshi yo kureba n’uko ibindi bice by’igihugu bimeze.

Abajijwe icyo akumbuye cyane , Kitoko yavuze ko ibintu byose abikumbuye kuko yari amaze igihe atagera mu Rwanda ati ‘’nkumbuye , abantu ,ibintu , ahantu mbese ntakintu ntakumbuye’’.

Kitoko yavuye mu Rwanda ku wa 29 werurwe agiye kuminuza muri politike mu gihugu cy’ubwongereza , akigerayo yamaze umwaka ari kwiga icyongereza mbere y’uko atangira amasomo ya kaminuza.

Masamba Intore umuhanzi umunyerewe mu ndirimbo gakondo na we yaje kwakira Kitoko ku kibuga cy’indege , ngo usibye kuba bose ari abanyamuziki ngo ni n’incuti ye magara ku buryo ajya anamusura aho yiga mu Bwongereza .

Kitoko yavuze ko aje mu bikorwa byo kwamamaza Paul Kagame , umukandida uhagarariye ishyaka ‘FPR inkotanyi ‘ mu matora ya Perezida ateganyijwe tariki ya 3 n’iya 4 kanama uyu mwaka.

Massamba na Dj Bissoso na bo bari baje kwakira Kitoko

Byari ibyishimo ku baje kumwakira 

Aba bakobwa banifotoranyije na we amafoto y'urwibutso

Murumuna we basa cyane ariko umusumba nawe yari yaje kumwakira

Izo modoka za V8 mubona imwe niyo yatwaye Kitoko ,indi igendamo abashinzwe umutekano we

Photo : Umuseke

Tags

13/Jul/ 2017,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
NTIRANDEKURA Anitha
Ikaze mu guhugu cya kubyaye ,turakwishimiye ,twari tugukumbuye .welcome.....
Dusabimana alexandre
Urakaza neza mugihugu cyakubyaye kitoko twari tugukumbuye maze tugusabye ikinu kimwe natwe uzadusure hano mu karere ka nyagatare murakoze
Sponsored Content