Akon ari mu bantu barenga 1500 bagiye kuza mu Rwanda | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Akon ari mu bantu barenga 1500 bagiye kuza mu Rwanda

Akon ari mu bantu barenga 1500 bagiye kuza mu Rwanda

Aliaume Damala Badara Akon Thiam umuririmbyi wamenyekanya ku mazina ya Akon ari mu bantu bitezwe mu Rwanda aje kwitabira inama ya “Youth Connekt Africa Summit" izaba tariki 19 -21 Nyakanga 2017.

 

Uyu muhanzi w’ Umunyamerika ariko ufite inkomoko mu gihugu cya Senegal yaherukaga mu Rwanda mu myaka ibiri ishize ubwo yari yaje mu mushinga wo gusakaza amashanyarazi mu gihugu.

Urugendo rwa Akon aje mu Rwanda ari mu bazitabira inama izahuza abashoramari bakomeye bazaganira n’urubyiruko mu nama ya “Youth Connect Africa Summit ’’, ndetse biteganyijwe ko Akon nawe azaganiriza urubyiruko rw’Africa muri iyo nama.

 

Akon yaherukaga mu Rwanda muri 2015

Akon naza mu Rwanda azaba ari kumwe n’abandi bantu ba b’ashoramari banyuranye barenga 1500 bazitabira “Youth Connekt Africa Summit”.

 

Iyi nama Akon azitabira izabera I Kigali mu nyubako ya Convention Center aho umushyitsi mukuru azaba ari umukuru w’ igihugu Perezida Paul Kagame.

 

U Rwanda ni kimwe mu bihugu 14 byo muri Afurika Akon ateganga kugezamo umushinga we w’amashanyarazi uzacanira abarenga Miliyoni 600.

 

Akon wavutse taliki ya 16,Mata, 1973 yabaye icyamamare mu muziki abikesha zimwe mu ndirimbo ze zagiye zikundwa cyane harimo, Right Now, Beautiful, Ghetto, Be with u, I’ m so Paid n’ izindi nyinshi zigiye zitandukanye.

Tags

13/Jul/ 2017,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content