Tekno yagaragaje inkumi yigaruriye umutima we | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Tekno yagaragaje inkumi yigaruriye umutima we

Tekno yagaragaje inkumi yigaruriye umutima we

Tekno cyangwa Tekno Miles [Ubusanzwe witwa Augustine Miles Kelechi] , umuhanzi ugezweho muri afurika muri iyi minsi yemeje ko ari mu rukundo n’umuhanzikazi witwa Rachel Akosua Funmilola Garton uzwi cyane nka Lola Rae.

Tekno ni umuhanzi wigaruriye imitima ya benshi mu gihe gito kuko yatangiye umuziki muri 2012 ariko ubu akaba amaze kuba icyamamare , yabifashijwemo n’indirimbo yakoze zigakundwa cyane zirimo iyitwa ‘Duro’,’Where’,’Wash’,’Pana’,’yawa’,’Be’ n’izindi.

Kuva muri Werurwe uyu mwaka , ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Nigeria byatangiye kwandika ko Tekno yaba ari mu rukundo n’umukobwa witwa Lola Rae na we usanzwe ari umuhanzikazi . Babiheraga ku kuba bombi barakundaga kugaragara bari kumwe kenshi .

Umubano wihariye hagati ya Tekno n’uyu mukobwa witwa  Lola Rae watangiye gucyekwa bwa mbere muri mutarama uyu mwaka , icyo gihe Tekno yashyize ifoto y’uyu mukobwa kuri instagram ye amwifuriza isabukuru nziza yongeraho amagambo agaragaza ko baziranye byihariye.

Kuva muri werurwe aba bombi bagiye barangwa no gushyira hanze amafoto yabo bari kumwe ku mbuga nkoranyambaga  no gushyigikirana mu bikorwa byabo bya muzika,ibi byasaga nk’ibishimangira urukundo rwabo nubwo birindaga kugira icyo babivugaho.

Kuri uyu wa gatatu Tekno yemeje bwa mbere ko ari mu rukundo n’iyi nkumi yitwa Lola Rae abinyujije kuri instagram , yashyizeho ifoto yabo bombi , umukobwa amuryamye ku bibero yongeraho akamenyetso k’umutima agaragaza ko bombi bakundana.

Tekno yemeje urukundo rwe na Lola Rae abinyujije kuri Instagram

Lola Rae wigaruriye umutima wa Tekno  ni umwe mu bahanzikazi bari kuzamuka neza muri Nigeria afite indirimbo yitwa ‘one time’ yasubiranyemo na RDX na Patoranking ,iyitwa Biko yakoranye na Davido imaze kurebwa incuro zirenga miliyoni eshanu kuri youtube n’izindi.

Tekno na Lola Rae bakunda kugaragara incuro nyinshi bari kumwe

Lola Rae wigaruriye umutima w'umuhanzi Tekno

Tags

13/Jul/ 2017,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content