Senderi yahaye ikaze Kitoko mu magambo yuzuyemo ubwiyemezi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Senderi yahaye ikaze Kitoko mu magambo yuzuyemo ubwiyemezi

Senderi yahaye ikaze Kitoko mu magambo yuzuyemo ubwiyemezi

Umuhanzi Eric Senderi ukunzwe biturutse mu dushya ahanga yageneye ubutumwa umuhanzi Kitoko waje mu Rwanda ashaka kumwereka ko kuva yava mu Rwanda nta wundi muhanzi ahatanye nawe mu njyana ya Afro-beat.

 

Senderi wajyaga ahatana cyane n’ umuhanzi Kitoko mu njyana bari bahuje mu muziki ya Afro-beat yahaye ikaze uyu muhanzi waje mu Rwanda aho aje mu bitaramo byo kwamamaza Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

 

Ubwo Senderi yamenyaga ko uyu muhanzi aje mu Rwanda yamuhaye ikaze ariko akurikizaho amagambo asa nkaho ari kumwishongoraho bitewe nuko uyu muhanzi yagiye mu gihugu cy’ Ubwongereza Senderi agasigara yidegembya mu njyana ya Afro-beat.

 

Senderi abinyujije ku rukuta rwa Instagram ye yanditse agira ati: “ Uraho Muvandimwe Kandi muhanzi mugenzi Wanjye ….. Karibuni kabisa. Kigali-Rwanda. Ndacyanabitse cya gikombe cya Afrobeat kimwe wigeze gutwaraho Ubu nkimaranye imyaka itatu Nubu kandi imihigo irakomeje. Karibu turagukumbuye sana.”

Amagambo Senderi yanditse yishongora kuri Kitoko

Aya magambo Senderi yanditse yashakaga kumvikanisha ko mu myaka itatu Kitoko amaze ari hanze y’ u Rwanda ariwe wihariye ibihembo byose bajyaga bahatanira mu myaka yo hambere. Senderi yongeye ijambo risa nko kwiyemera avuga ko imihigo igikomeje kuri we.

Tags

13/Jul/ 2017,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(4)
Shammy Ramadhan
burya ntawivuga nabi senderi ariyemera kd ntamikorere ye kbx rnrnntakiyemer cynee
Henry
uhhhh ni abakina comedy kabisa
Felix dj snake
Senderi hit yaranyobeye kweli
bugingo
sendeli c,
Sponsored Content