Abahanzi bose batwaye Guma Guma bagaragaje umukandida bashyigikiye mu matora y'umukuru w'igihugu | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Abahanzi bose batwaye Guma Guma bagaragaje umukandida bashyigikiye mu matora y'umukuru w'igihugu

Abahanzi bose batwaye Guma Guma bagaragaje umukandida bashyigikiye mu matora y'umukuru w'igihugu

Abahanzi barindwi  Tom Close , King James,Riderman , Jay Polly , Knowless , Urban Boyz na Dream Boyz bashyigikiye Paul Kagame , umukandida uhagarariye ishyaka FPR inkotanyi mu matora ya Perezida ateganyijwe muri kanama uyu mwaka.

Aba bahanzi twavuze haruguru batwaye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star mu myaka itandukanye uhereye ku yo muri 2011 yatwawe na Tom Close kugeza kw’iherukwa  gutwarwa na Dream Boyz tariki ya 24 kamena 2017.

Binyuze mu mafoto yabo bari gushyira ku mbuga nkoranyambaga bose bagaragaye bambaye imyenda n’ingofero biriho ibirango by’ishyaka FPR Inkotanyi  bakongeraho n’amagambo asaba abanyarwanda gutora Kagame.

Nubwo bitaremezwa neza aba bahanzi bashobora no kuzajya baririmba aho Perezida Paul Kagame azayimamariza mu ntara zose z’u Rwanda uhereye ejo tariki ya 14 nyakanga 2017.

Kitoko Bibarwa waraye ugeze I Kigali ni we muhanzi bizwi neza ko azamamaza umukandida wa FPR ,yabwiye itangazamakuru ko ikimugaruye mu Rwanda ari ukwamamaza Paul Kagame nyuma yaho akabona gusubira mu Bwongereza.

Abahanzi bose batwaye Guma Guma bashyigikiye Perezida Paul Kagame

13/Jul/ 2017,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(4)
MBARUBUKEYE CYPRIEN
GOOOOOOO!!!! POUL KAGAME
twagirimana faustin
nibyo KOko bagomba kumwamamaza kuko aho bageze abifitemo uruhare rusesuye kandi sibo gusa nange Gacinya Faustin zinzatezuka kumwamamaza. uko byagenda kose . tuzamutora %/% .
Hassina
Yes
Dusabimana alexandre
Mwakoze guhitamo nyakubahwa perezida wa reburika yurwanda poul kagame kuko natwe afana banyu iyo tubonye mumushigikiye bidutera twishima kuko ibyo twagezeho tubikesha we FPR oyeeee mudusuhurize perezida wa reburika poul kagame murakoze turamushigikiye kandi tuzamutora ijana kwi ijana (100%).
Sponsored Content