Unlimited Studio mu ngamba nshya zo kuzamura impano z’ abahanzi bakiri bato | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Unlimited Studio mu ngamba nshya zo kuzamura impano z’ abahanzi bakiri bato

Unlimited Studio mu ngamba nshya zo kuzamura impano z’ abahanzi bakiri bato

Studio itunganya umuziki ya Unlimited yagiye inyuramo aba Producer bakomeye kuri ubu mu Rwanda yongeye kuzamura imbaraga zayo aho igiye gufasha abahanzi bakiri bato bakabasha kwerekana impano zabo babikesha iyi Studio.

 

Mu kiganiro na Bizimana Theogene umuyobozi w’iyi nzu itunganya umuziki,yavuze ko batangije gahunda igamije kugaragaza impano nshya mu rwego rwo kunganira abasanzwe.

 

Yagize ati ”Nkuko hirya no hino ku isi bisanzwe bigaragara,umuziki witabirwa n’abantu benshi bigatuma habaho guhatana ngo humvikane umuhanga ukunzwe ndetse hagasohoka ibihangano byuje ubuhanga n’umwimerere,mu gihe nta mpano nshya zigaragaza umuziki urapfa bamwe basanzwe bagakora ibyo bishakiye kuko ari byo abakunzi babo baba basanzwe biyumvira.”

Bizimana Theogene umuyobozi wa Unlimited Studio

Uyu muyobozi wa Unlimited yemeje ko batangije uburyo bwo gufasha abahanzi bakizamuka ingeri zose bikaba akarusho ariko kubakobwa,abaririmba injyana gakondo na za Korali.

Unlimited yanyuzemo abahanzi bakomeye ndetse naba Producer

Umuhanzi wakoreye indirimbo muri Unlimited zizajya zisakazwa kuri radio na televiziyo ntaruhare yabigizemo.Unlimited ikorera mu mujyi wa Kigali,i Nyamirambo mu Biryogo -Tarinyota munsi ya Grace Hotel.

Tags

13/Jul/ 2017,6 days ago |

Post Your Comment

Comments(2)
Jailer
kbs nibintu byiza, gusa ntgo badusobanuriye, icyo bisaba kugirango umuntu az😌
dik zho
umusaza arabyumva azadufasha bishoboka KBC congratulation
Sponsored Content