Umuhanzi Frankay utagikorera i Musanze yashyize hanze amashusho y’ indirimbo ya mbere | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Umuhanzi Frankay utagikorera i Musanze yashyize hanze amashusho y’ indirimbo ya mbere

Umuhanzi Frankay utagikorera i Musanze yashyize hanze amashusho y’ indirimbo ya mbere

Frankay ni umuhanzi wamenyekanye cyane mu ntara y’ amajyaruguru bitewe nuko yakoreraga umuziki we mu karere ka Musanze ariko aza kuhava aza mu mujyi wa Kigali biturutse ku mikoranire ye na Studio ya T-timePro.

 

Studio ya T-timePro Music isanzwe ifasha abahanzi bafite impano ariko ikaba yarisanzwe iba mu gihugu cya Norvege ku mugabane w’ Iburayi. Nkuko umuyobozi wayo aheruka kubidutangariza mu nkuru zacu ziheruka.

Yavuye i Musanze aza gukorera umuziki mu mujyi wa Kigali

Iyi Studio itamenyerewe mu Rwanda yakoreraga mu gihugu cya Norvege ariko iza gufungura n’ ishami hano mu Rwanda aho yaje guteza imbere umuziki Nyarwanda ihera ku muhanzi Frankay.

Frankay yasinye amasezerano muri Studio ya T-timePro Music

Frankay kuva yatangira gukorana niyi Studio yabanje gukora indirimbo yitwa Ngirira Vuba ijya hanze mu kwezi kwa Gicurasi 2017.

 

Nyuma yaho nibwo yaje ni gukorerwa amashusho yiyo ndirimbo ayishyira hanze muri uku kwezi kwa Nyakanga nabyo bijyanye n’ amasezerano yagiranye na Studio ya T-timePro.

Reba amashusho y' indirimbo "Ngirira Vuba" ya Frankay

Tags

13/Jul/ 2017,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(3)
bonheur bow
iyi video ubu ndahamya ko ariyo ya mbere nziza mururu Rwanda komeza uterimbere frankay
Kijana
Terimber Kbx Ndagufana
tokyo
kbx pap urabikora cyane kbx!!!!!!!!!!!!!!!
Sponsored Content