Tuyisenge Jaques yanditse amateka ku ikipe ya Everton yo mu Bwongereza - Amafoto | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Tuyisenge Jaques yanditse amateka ku ikipe ya Everton yo mu Bwongereza - Amafoto

Tuyisenge Jaques yanditse amateka ku ikipe ya Everton yo mu Bwongereza - Amafoto

Umukinnyi w’ Umunyarwanda Jaques Tuyisenge yanditse amateka ubwo yatsindaga igitego ikipe ya Everton ikina mu cyiciro cya mbere muri shampiyona y’ Ubwongereza mu mukino wa gicuti wabereye muri Tanzania.

 

Ikipe ya Everton yaraye ikinnye umukino wa gicuti n’ ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya ikinamo Abanyarwanda barimo Tuyisenge Jacques, Mugiraneza Jean Batiste Migi na Kagere Meddy.

 

 

Bwari ubwa mbere ikipe yo mu Bwongereza ikiniye mu Karere ka Afurika y’IBurasirazuba, Umunyarwanda Jacques Tuyisenge ni umwe mu bagize amahirwe yo guhura nayo kimwe na Kagere Meddy wahoze akinira Amavubi mu gihe Mugiraneza Jean Baptiste Miggy yabanje ku ntebe y’abasimbura.

 

Gor Mahia yo muri Kenya yatsindiye gukina uyu mukino, nyuma yo kwegukana irushanwa ryateguwe na Sport Pesa, isanzwe itera inkunga Everton yo mu Bwongereza rikitabirwa n’amakipe atandukanye yo mu karere ukuyemo ayo mu Rwanda yabuze ku munota wanyuma.

 

Ikipe ya Everton niyo yabanje gutsinda igitego ku ishoti rikomeye ryatewe na Wayne Rooney ku munota wa 34 aba afunguye amazamu. Nyuma y’ iminota ibiri Umunyarwanda Tuyisenge yaje kwishyura icyo gitego giturutse kuri coloneli bateye ashyiraho umutwe kiba kirinjiye amakipe yombi aza kujya kuruhuka anganya 1-1.

 

Umukino waje kurangira ari ibitego 2 bya Everton dore ko mu gice cya kabiri umusore Kieran Dowell yaje kubona igitego cya kabiri. Uyu mukino wabereye kuri stade y’igihugu cya Tanzania “Uwanja wa Taifa” mu Mujyi wa Dar es Salaam yakira abafana ibihumbi 60.

Rooney yafunguye izamu

Rooney yari yazonze ikipe ya Everton

Tuyisenge yishyuye igitego cya Rooney

Uyu mufana yashakaga guhobera Rooney

Dowell yatsinze igitego cya kabiri

Tags

14/Jul/ 2017,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content