AY yambitse impeta y’urukundo Umunyarwandakazi bitegura kurushinga ‘Amafoto’ | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

AY yambitse impeta y’urukundo Umunyarwandakazi bitegura kurushinga ‘Amafoto’

AY yambitse impeta y’urukundo Umunyarwandakazi bitegura kurushinga ‘Amafoto’

Ambwene Allen Yessayah  uzwi mu muziki ku izina rya AY , umuraperi wubashywe muri aka karere ka Afurika y’iburasirazuba yambitse umukunzi we Remy impeta imuteguza ko ari we bazarushingana.

AY ni umuraperi ufite izina rikomeye muri aka karere byagera iwabo muri Tanzania bikaba ibindi , abikesha kuba amaze imyaka irenga 20 akora umuziki kandi muri cyo gihe cyose akaba atarigeze acika intege.

Akinjira mu muziki mu 1996 yaririmbaga mu itsinda S.O.G kugeza muri 2002 ubwo yafashe umwanzuro wo gukora ku giti cye.Amaze gukora indirimbo zitabarika zamuhesheje ibihembo bitandukanye birimo nicyo yatwaye muri 2012 cya ‘ Channel O Music Video Awards’.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa kane tariki ya 13 nyakanga 2017 , Nibwo uyu muraperi yashinze avi asaba umukunzi we witwa Remy w’umunyarwandakazi ,ko yazamubera umugore na we arabimwemerera atega ikiganza amwambwika impeta ya (bague de fiancaille) imuhamiriza ko ari we bazibanira.

A.Y w’imyaka 36 asanzwe ari mubyara w’umuhanzi Alpha Rwirangira kuko na we afite inkomoko mu Rwanda , nyina yari Umunyarwandakazi mu gihe se ari Umunya-Tanzaniya wuzuye uvuka ahitwa Mbeya.

A.Y n’umukunzi we Remy [we utuye no mu Rwanda ] bamaze imyaka igera ku icyenda bari mu munyenga w'urukundo  kuko batangiye mu gukundana mu 2008.

Kuva icyo gihe A.Y ntiyajyaga yemera ko afite umukunzi kugeza mu kuboza kwa 2016 , icyo gihe hari ku isabukuru ya Remy , AY yanditse kuri instagram amwifuriza isabukuru nziza ati ‘Isabukuru nziza y’amavuko kuri wowe ugomba kuzambera umugore. Ndagukunda cyane kandi urabizi’, iki gihe ni nabwo yahishuye bwa mbere ko batangiye gukundana mu 2008

Ibirori AY yambikiyemo impeta Remy byitabiriwe n’inshuti nkeya za hafi z’aba bombi. Mu gihe kitarambiranye ngo bazashyira hanze itariki y’ubukwe bwabo nkuko amakuru ava mu ncuti za hafi z’uyu muhanzi abivuga.

Remy yarenzwe n'ibyishimo AY akimubwira ko yifuza ko ari we uzamubera umugore

Impeta AY yambitse Remy ni uku isa

Bari batumiye incuti zabo za hafi

Tags

14/Jul/ 2017,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content