Beyonce yerekanye isura y’abana b’impanga aherutse kwibaruka | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Beyonce yerekanye isura y’abana b’impanga aherutse kwibaruka

Beyonce yerekanye isura y’abana b’impanga aherutse kwibaruka

Umuririmbyi w’ikirangirire ku isi mu njyana ya pop , Beyoncé Giselle Knowles-Carter [Beyonce] umugore w’umuraperi Jay Z yagaragaje isura y’abana b’impanga baheruka kwibaruka anatangaza amazina yabo.

Beyonce w’imyaka 35 n’umugabo w’imyaka 47 bamaze igihe kingana n’ukwezi kumwe bibarutse abana b’impanga barimo umukobwa n’umuhungu , Izi mpanga zavukanye ikibazo cy’ubuzima kidakanganye bituma zimara igihe kirenga icyumweru zikiri mu bitaro zitabwaho n’abaganga.

Nyuma yo kwibaruka , Beyonce na Jay Z ntibigeze bavuga kuri izi mpanga , birinze kuvuga amazina yabo ndetse banga no guhishura ibitsina byabo.

Abinyujije mu ifoto yashyize kuri Instagram ye , Beyonce yagaragaje isura y’aba bana b’impanga aheruka kwibaruka yongeraho amagambo yo kubifuriza isabukuru nziza y’ukwezi bamaze bavutse.

Ifoto Beyonce yashyize hanze igaragaza isura y'impanga ze na Jay Z

Beyonce yongeye ho amazina yabo ati ‘Sir Carter [Izina ry’uwu muhungu] and Rumi [Izina ry’uwu mukobwa] 1 month today’ aha yashakaga kuvuga ko bujuje ukwezi bavutse kuko bavutse ku wa 14 kamena 2017.

Kugeza ubu Beyonce na Jay Z bafitanye abana batatu , imfura y’umukobwa witwa Blue Ivy ufite imyaka itanu y’amavuko n’izi mpanga zujuje ukwezi zimaze zivutse.

Beyonce na Jay Z bashyingiranywe imbere y’amategeko mu 2008 ,urugo rwabo ruri mu za mbere mu zikomeye z’ibyamamare, umwaka ushize wa 2016 nibo binjije amafaranga menshi uteranyije ayo buri wese yinjije ku giti cye , baherutse no gutanga ibihumbi 500.000 by’amadorali ya Amerika yo gukora neza icyumba aba bana b’impanga bibarutse bazajya bararamo.

Beyonce na Jay Z bamaze kubyarana gatatu

Tags

14/Jul/ 2017,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content